Gatsibo: Yiraye mu myumbati y’umuturanyi aratemagura ayimarira hasi

Ndahiro Telesphore wo mu Umudugudu wa Mishenyi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, yatemewe umurima w’imyumbati, avuga ko uwayitemye yari agamije kumugirira nabi.
Uwatemewe imyumbati avuga ko saa munani ku manywa y’ihangu ari bwo umuturanyi we yishoye mu murima w’imyumbati wa metero 30 kuri 25 arayitemagura ashyira hasi.
Yagize ati: “Uyu muntu yanyangirije ku buryo bukomeye. Yatemye umurima wose w’imyumbati ariko akaba yari amaze iminsi ambwira ngo nzawusigamo agatwe. Ashobora Kuba atarishimiye ko iyo sambu nayikodesheje n’umuvandimwe, ariko ibyo sinabizizwa kuko si mu kwe.”
Abatuye hafi yaho ibyo byabereye bavuga ko bakuwe umutima n’icyo gikorwa kigayitse.
Muhire Pascal agira ati: “Twaguye mu kantu. Njye nabaho ni bwo mbonye ibi bintu, kujya mu myaka y’umuntu ugatemagura utagamije no kuyitwara. Ni ubugome ndengakamere. Uyu muntu ikigaragaraga yashakaga nyirayo. Ni bya bindi bavuga ngo ukubita imbwa aba ashaka sebuja.”
Kanakuze Stephanie na we agira ati: “Uwatemye iyi myumbati yafashwe aranabyiyemerera. Ni umuntu usanzwe afite imyitwarire mibi. Ibi bintu ariko noneho birakabije byadukuye imitima. Uhita utekereza umuntu uri gutema imyaka ku manywa, ukibaza abonye nyirayo uko byagenda. Akwiye gukurikiranwa akabihanirwa by’intangarugero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Rugaravu J. Claude yagaye igikorwa nk’iki kibi ndetse asaba abaturage kwirinda Ibikorwa by’urugomo bishobora kubagonganisha n’amategeko.
Ati: “Ntabwo bikwiye ko umuntu avutswa imyaka yihingiye ashaka ko imubeshaho mu buzima bwa buri munsi. Muzi ko imyumbati yerera umwaka wose. Umuntu rero utinyuka kuza kwangiza imyaka imaze igihe kingana gutyo twavuga ko bidakwiye, buri wese akwiye guharanira gukora ibimuteza imbere ntarare ahangayikiye iby’abandi.”
Akomeza agira ati: “Uriya wabikoze asanzwe azwiho imyitwarire itari myiza harimo n’ubujura. Inzego zabimenyeshejwe kandi turi kubikurikiranira hafi.”
Ubuyobozi buvuga ko uyu muturage yafashwe agaragara nk’uwakubiswe nyuma yo gufatirwa muri uriya mirima, bituma abanza kujya guhabwa ubuvuzi mu bitaro bya Kiziguro.
Ubuyobozi busaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bibazo bishobora guteza amakimbirane, bakaba bafashwa kubikemura hatabayeho kwifatira imyanzuro yo kubyikemurira, kuko bishobora gukurura ingorane zirimo n’imfu za hato na hato.

