Gatsibo: Muhura umuturage yatemwe na mugenzi we ahita apfa

Gatsibo: Muhura umuturage yatemwe na mugenzi we ahita apfa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu umuturage witwa Ntirenganya Emmanuel yatemwe na Mugenzi we bagiranye amakimbirane ahita apfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mayoro, Akagali ka Taba, mu Murenge wa Muhura, aho nyuma yo gutemwa n’umuturanyi we wari umupagasi uzwi ku izina rya Gerard, yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Muhura ariko ahagera yashizemo umwuka.

Ubwo Imvaho Nshya yageraga kuri icyo kigo nderabuzima  yaganiriye na bamwe mu bo mu muryango wa Nyakwigenda bavuze ko uyu Ntirenganya yari yaravuye mu rugo rwe rukuru, ni ukuvuga aho afite umugore w’isezerano akajya kwinjira uwo bise inshoreke ari naho yatemewe.

Ibi kandi binemezwa na Kubwimana Claudine umugore w’isezerano wa Nyakwigendera wagize ati: “Uyu mugabo twari dufitanye abana bane umukuru afite imyaka 21. Gusa yari yaradutaye ajya kwinjira undi mugore kugeza ubwo muri aya masaha y’ijoro ari bwo numvise inkuru ko apfuye. Bampamagaye ngiye kuryama mpita nza hano nsanga amaze gushiramo umwuka.”

Kugeza ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri ahabereye aya mahano aho umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Muhura yatangaje ko abakekwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi batorotse bakaba bagishakishwa.

Ati: “Turacyari mu ipererereza ariko amakuru y’ibanze aragaragaza ko amakimbirane yaturutse ku businzi, kuko bose bari banyoye hanyuma uyu bamuviraho inda imwe baramukubita bimuviramo gupfa.”

Ku rundi ruhande ariko abavandimwe ba Nyakwigendera bakaba binubira kuba ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Muhura bwabasabye gutwara umurambo imuhira aho bo bifuza ko yajyanwa ku bitaro agakorerwa isuzuma.

Rudabali Damien agira ati: ”Ikigo nderabuzima kiratwirukanana umurambo ngo nta buruhukiro bafite ariko natwe tukabona kumutwara bivuze kujya kuwushyingura kandi yakabaye akorerwa isuzuma hakazemezwa iby’uru rupfu rwe.”

Abo baturage bifuza ko bahabwa imbangukiragutabara igatwara umurambo i Kiziguro ku bitaro ugakorerwa isuzumwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Izagirukwayo Zephanie

Nukuri nihanganishije umuryango wa nyakwigendera ariko abantu bakagiye birinda ubushoreke kuko buteza amakimbirane mu miryango.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14