Gatsibo: Buzurijwe ibyumba by’amashuri n’ubwiherero byatwaye miliyoni 116 Frw

Gatsibo: Buzurijwe ibyumba by’amashuri n’ubwiherero byatwaye miliyoni 116 Frw
Abakoraga ingendo ndende bubakiwe ibyumba batandatu byiza bazigiramo

Ibyumba by’amashuri bitandatu n’ubwiherero 13 byatwaye miriyoni 116 byubatswe mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, bije ari igisubizo kubajyaga kwiga kure ndetse bikazanagabanya ubucucike bw’abanyeshuri.

Ni ibyumba by’amashuri byubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’abafatanyabukorwa.

Aka gace byubatswemo abahatuye bavuga ko hari abana babo bigaga kure aho bakoraga ibilometero bitanu, bigatuma abakiri bato bananizwa n’urugendo bamwe bakanacika intege zo gukomeza kujyayo.

Muginga Silas agira ati: “Tunezejwe n’aya mashuri meza twubakiwe. Njye mfite abana banjye babiri batangiye kwigira hano. Ubusanzwe bigaga kure bakaza barushye, yemwe baba mu gihe cy’imvura rimwe na rimwe bagasiba. Ubu rero navuga ko ari ishimwe rikomeye kuko nta mwana wavuga ngo ntiyagiye kwiga kandi amashuri ari hafi yacu.”

Urujeni Consolee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, yabwiye Imvaho Nshya ko ibi byumba by’amashuri bungutse bizatuma abana bahinira hafi ariko ngo bikazanaba n’igisubuzo ku rindi shuri bajyaga kwigaho kuko ubucucike bwari hejuru.

Ati: “Uretse kuba abanyeshuri ba Bushobora bagiye kujya bagerera ku ishuri ku gihe, kubona ibindi byumba by’amashuri hano biratuma aho bigaga na ho umubare ugabanyuka bityo umwarimu yoroherwe n’uburyo bwo gutanga amasomo. Ubu hari aho wasanganga mu ishuri harimo abanyeshuri 75. Wari umubare munini wahurizwaga mu cyumba kimwe.”

Mukamana Anne Marie, umubyeyi utuye Bushobora na we yagize ati: “Iri shuri twegerejwe riradufashiriza abana gutangirira igihe, aho twabwiwe ko abana bazakirwa no mu mashuri y’inshuke. Ibi ni inyungu ikomeye ku murage w’uburezi dushaka guha abana bacu bazubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iki gikorwa cyo kubaka ibyumba nk’ibi kiri muri gahunda yo gukomeza kwegerezwa abaturage ibikorwa remezo by’ibanze.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, agira ati: “Ni gahunda ya Leta yo guha abaturage ibikorwa remezo by’ibanze bifasha mu buzima bwa buri munsi. Turi guhangana n’uburyo buri mwana yabona aho yigira kandi hakwiye ku buryo uko twongera ibyumba by’amashuri bijyana no guhamya wa murongo wo kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa. Iyo ingendo kubajya kwiga zitabaye imbogamizi, ubucucike bukagabanyuka bujya ku gipino umwarimu yakabaye akurikirana neza, ibi rwose ni kimwe mu byatugeza ku ireme ry’uburezi rihamye.”

Hirya no hino mu Karere ka Gatsibo haracyari aho abaturage bakibangamiwe no kutagira amashuri hafi yabo, cyane cyane hagarukwa ku mashuri y’inshuke kuko abayigamo baba bataragira ubushobozi bwo kujya kwiga kure.

Ubuyobozi buvuga ko uko ingengo y’imali igenda iboneka ariko hazajya hasaranganywa mu bikorwa nk’ibi byo kwegerezwa amashuri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14