Gatsibo: Abangavu basaga 600 batewe inda mu mwaka umwe

Gatsibo: Abangavu basaga 600 batewe inda mu mwaka umwe

Mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa abana 634 bari munsi y’imyaka 18 bamaze guterwa inda mu gihe cy’umwaka w’ingengo y’imari.

Mukamana Marceline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko muri aba bana 634, abagera kuri 210 bamaze gusubizwa ku ishuri.

Akarere ka Gatsibo gatangaza ko abana basubijwe ku ishuri bahabwa bikoresho bazifashisha mu gihe abandi 165 bigishwa imyuga by’igihe gito.

Ubu bufasha bushingiye ku kuzagira icyo bazimarira ndetse no kubasha kurera abo babyaye. 

Mukamana, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, asaba ababyeyi gushyira igitsure ku bana.

Agira ati: “Ababyeyi turabasa kugira igitsure ku mwana atari ukumukubita cyangwa kumuhohotera bakikuramo imvugo ko Leta yababujije guhana abana.

Leta ntiyababuza kumenya igihe abana batahira n’ibindi bintu abana babamo bishobora kubatera ihohoterwa bakabikumira hakiri kare.”

Kwiyongera kw’imibare y’abana bahohoterwa biraturuka ku bana n’ababyeyi batagihishira ihohoterwa bakorerwa.

Igiraneza Isimbi (Izina ryahinduwe) wo mu Murenge wa Kabarore yabwiye Imvaho Nshya ko yatewe inda afite imyaka 16 ariko agahishira uwayimuteye.

Yagize ati: “Njye natewe inda ndi muto mfite imyaka 16. Natinye kuvuga uwayinteye kuko ari umuntu ukomeye, gusa maze kubyara yamfashije uko bishoboka ariko nyine mu muryango naracunagujwe bikomeye kandi ngirwaho ingaruka zo gucikisha amashuri.”

Asaba abana b’abakobwa kudashukishwa ubuhendabana no kwizezwa ibitangaza ahubwo bagatekereza imbere habo.

Agira inama bagenzi kumenya kuvuga ‘Oya’ bityo n’ubahohoteye bagatanga amakuru kuko ngo ubuzima bwabo ntibukwiye guhungabanywa.

Ibi abihuriraho n’abandi bana batewe inda ari bato, aho bavuga ko nta mwana ukwiye gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ngo ahazaza habo haba harangiriye ku guterwa inda ari bato.

Dr. Olivia Kabatesi, Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, avuga ko muri iyi minsi 16 isize igaragaje ko hakiri abagihisha ihohotera.

Yagize ati: “Hari abagihishira ihohotera kubera ubwumvikane bagirana n’ababahohoteye bushingiye kukubashukisha imfashanyo zidashinga.”

Akomeza agira ati: “Tugiye gushyira imbaraga mu kwigisha imiryango cyane itegeko rirengera umwana iyo umutereranye, uba umuvukije uburenganzira bwo gukurira mu muryango no kurerwa n’ababyeyi.”

Dr. Olivia Kabatesi, Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza mu Ukuboza 2023, abana 13 000 batewe inda mu Rwanda hose mu gihe cy’amezi atandatu.

Intara y’Iburasirazuba yihariye 37% by’iyo mibare. Uturere tuza ku isonga natwo dukomeza kuba ari tumwe harimo Akarere ka Nyagatare, Gatsibo n’Akarere ka Bugesera.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye, bagera kuri 19 406.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko abana 634 batewe inda bari munsi y’imyaka 18
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00