Gasabo: Bafungiwe kwiba bakanga abaturage no kwiyitirira inzego

Gasabo: Bafungiwe kwiba bakanga abaturage no kwiyitirira inzego

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo yafashe kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, abasore babiri bafite imyaka 27 na 30 y’amavuko, bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturage amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bakoresheje kiboko.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kubashakisha biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk’uko twabigaragarijwe n’abaturage bagiye bibwa amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye.”

Akomeza agira ati: “Ubujura aba bombi bakurikiranyweho babukoreye mu Mirenge ya Bumbogo na Nduba yo mu Karere ka Gasabo, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ndetse na bimwe mu bikoresho bibye birafatwa.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko babanzaga gushaka amakuru y’aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa nyir’urugo, igihe agira mu kazi ndetse n’umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba.

Hari aho biyitiriraga ko ari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), bakaza bavuga ko baje kubarura amazi, bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n’umunwa, ari na ko bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho birimo; televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n’ibindi bifite agaciro.”

CIP Gahonzire yibukije abaturarwanda ko inzego zitanga serivisi zizwi, abasaba kugira amakenga mu gihe hari ubashutse yiyitirira urwego runaka ngo yibe cyangwa abakorere uburiganya ubwo ari bwo bwose.

Yavuze ko kuri ubu, abafashwe bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho birimo;  Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw’umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, bihanwa n’ingingo ya 168, 179, iya 224 n’iya 281 z’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho kwifatanya na bo muri ibi byaha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00