Gakenke-Muzo: Basuye urwibutso rwa Nyamata biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abaturage bagera ku 180 bo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Bugesera mu Ntara y’Iburasirazubam biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abaturage mu ngeri zitandukanye; urubyiruko, abikorera, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abanyamadini bose hamwe bagera ku 180, bakuye isomo ry’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera.
Jean Pierre Niyoyita, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, yabwiye Imvaho Nshya ko bazanye abaturage benshi kugira ngo bongere biyibutse amateka yaranze igihugu by’umwihariko amateka mabi ashaririye ya Jenoside.
Bahisemo gusura urwibutso rufite amateka yihariye kandi bakanamenya impamvu rwashyizwe mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Yagize ati: “Tugeze hano badusobanuriye impamvu dusanga aha hantu ni umwihariko.
Aha ni hamwe mu hantu Jenoside yageragerejwe ndetse ni ahantu bakiriye Abatutsi mu 1959, ni ayo mateka Abanyamuzo twari dukeneye kumenya kandi mu by’ukuri byadufashije cyane, tuhakuye ubumenyi bwinshi.”
Gusura urwibutso rwa Jenoside ngo bifasha abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kubona amakuru nyayo n’ubukana Jenoside yakoranywe.
Mbarushimana Viateur wo mu Murenge wa Muzo, avuga ko yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata kugira ngo ahigire amateka bityo aharanire ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitazongera kubaho ukundi.
Ati: “Isomo mpakuye ni ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye. Ndi umwarimu mu ishuri ribanza rya Gahondo, mbonye amateka nzajya nigisha abanyeshuri mbabwira uburyo Jenoside yabaye.”
Ibi abihuriraho na Beatha Uwizeyimana, Umukorerabushake mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Muzo.
Yahamirije Imvaho Nshya ko isomo ahavanye akurikije ibyabaye mu 1994, ari uko abantu bagombye kubana mu mahoro.
Yagize ati: “Isomo ni ukubana neza, kumvikana, ntubone mugenzi wawe ngo umurebere mu ndorerwamo y’amako, ahubwo twirinde ko ibyabaye bitazongera kuba mu gihugu cyacu.”
Ntarimusoba Théogène, umwe mu bakozi b’Umurenge wa Muzo, asanga Abanyarwanda bose bagomba kuba umwe, bakirinda amacakubiri, urwango n’ibindi bishobora kubatandukanya.
Kuri we, asanga buri munyarwanda wese yakwirinda gutekererezwa bitewe n’amateka y’abakoloni b’Ababiligi bigishije urwango, bamwe mu banyarwanda bakemera izo nyigisho batabanje gutekereza ku ngaruka zazakurikiraho.
Kuba yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, ni amasomo akomeye.
Ati: “Ni umwanya tubonye wo gusobanukirwa neza ibyabaye muri aka Karere cyane cyane ku Bugesera, ko Abatutsi bishwe babanje guhabwa akato, bateshwa n’agaciro.”
Akomeza agira ati: “Abaturage bacu tugomba kubigisha amateka, tukabasobanurira duhereye ku byo twabonye, n’ibyo twumvise hano kuri uru rwubutso rwa Nyamata.”
Ntarimusoba asaba ko urubyiruko rwakwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ejo rutazaha urwango umuntu washaka gusenya igihugu, rugaharanira ko nta Jenoside yazongera kuba mu Rwanda cyane cyane rusura inzibutso za Jenoside.
Pasteur Niyibizi Alex, umushumba w’itorero ADEPR Janja avuga ko iyo basuye urwibutso barushaho kumva uko yagenze ikindi ngo ntibakumva Jenoside yakorewe Abatutsi batarebesheje amaso.
Ati: “Iyo tuje kureba gutya rero turushaho gusobanukirwa neza kandi iyo uhigereye ukareba urwibutso, ukareba n’ibimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho bituma turushaho kugira ubumenyi ku byabaye mu gihugu cyacu.”
Yavuze ko yashoboye kwibonera ubugwari bw’abitwa ko bihaye Imana barangiza bagatererana intama zabo zikicwa urw’agashinyaguro.
Hamuduni Twagirimana, Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Gakenke, yavuze ko kuba abaturage basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata nka Ibuka babona ari ikintu cyiza gifasha mu kwigisha Abanyarwanda no kubona gihamya cy’uko Jenoside yabaye nyuma yo gutegurwa.
Ati: “Uru ni urugero rwiza rwo kugira ngo abantu bigireho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Ashimangira ko mu Karere ka Gakenke ari ahantu intambara y’abacengezi yageze, ibyo byose akaba ari ibintu byagiye bikurura ya ngengabitekerezo ya Jenoside.
Akomeza avuga ati: “Ariko kugira ngo abantu bagende biga amateka yabaye mu gihugu, hano ni ingenzi cyane kuko ni gihamya gikomeye cyane ku baturage kugira ngo babe bakwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umuryango Ibuka mu Karere ka Gakenke usanga abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata na bo bazagira uruhare mu kwigisha abandi baturage.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata nk’igihamya gifatika cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, rwanditswe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO, ku wa 20 Nzeri 2023, kugira ngo rubungabungwe ku bw’inyungu rusange z’abatuye Isi bose.































Amafoto: Olivier Tuyisenge