Gakenke: Barataka igihombo kubera umuhanda Vunga–Mugunga wangirika

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, barasaba ko umuhanda Vunga–Mugunga wakubakwa mu buryo burambye kuko umaze kubagiraho ingaruka zikomeye.

Uwo muhanda ugenda wangirika cyane mu bihe by’imvura, amazi akawuzura bigatuma ibinyabiziga bitahanyura, bityo umusaruro w’abaturage ntugere ku masoko, n’imigenderanire ntigende neza.

Umuhanda uturaka Nyabitare mu Murenge wa Mugunga ni imwe mu nzira z’ibanze zituma abaturage bahura n’isoko rya Vunga riherereye mu Karere ka Nyabihu, kandi rikoreshwa n’abaturage benshi Bo muri Gakenke, Musanze na Muhanga. Ariko uko iminsi ishira, amazi amanuka mu misozi akawuzuramo, bikaba intandaro yo gukomwa mu nkokora kw’iterambere ry’abawuturiye.

Nsengumuremyi Jonathan, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga, avuga ko bibagiraho ingaruka cyane

Yagize ati: “Muri kano gace kacu hera ibishyimbo, ibigori, ibitoki n’ibisheke, tubigurishiriza mu isoko rya Vunga. Ariko kubera ko imodoka zitagera hano mu bihe by’imvura, dusigara twikorera ku mutwe tukambutsa ibicuruzwa kugira ngo tugere aho imodoka ziri. Twifuza ko uyu muhanda wakorwa, n’iyo batsindagiramo itaka gusa.”

Mukangeyo Patricie we agaragaza ko ikibazo cy’umuhanda kidahutaza gusa ubucuruzi, ahubwo kinabuza abaturage ubwisanzure mu buzima busanzwe.

Yagize ati: “Hari ubwo tuba dufite ubukwe, umukwe n’umugeni bagahura n’imbogamizi zo kwambuka muri ibi byondo, rimwe abashoferi bakanga no gushoramo imodoka zabo. Ubu si ikibazo cy’umusaruro wacu gusa, ahubwo ni ikibazo cy’ubutabazi, ubuyobozi bukwiye kudutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene avuga ikibazo cy’uwo muhanda kizwi.

Yagize ati: “Amazi amanuka mu misozi akaza agahurira mu muhanda kuko uherereye mu nkengero z’igishanga. Twamaze kugeza iki kibazo ku Karere ka Gakenke, kandi harashakwa umuti urambye. Icyo dukora ubu ni uko mu muganda tugerageza kuyobya ayo mazi kugira ngo ubuzima bukomeze, ariko ibi ni ibisubizo by’agateganyo.”

Abaturage bavuga ko mu gihe umuhanda Vunga–Mugunga wakubakwa, byabafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko mu gihe gikwiye, bakabasha kurushaho kwiteza imbere no kwinjiza amafaranga mu miryango yabo, kimwe n’imigenderanire itagoranye.

Imodoka ziganyira kunyura mu muhanda Vunga- Mugunga
Mu bihe by’imvura, umuhanda Vunga -Mugunga abaturage bavogera ibyondo by’amazi aba yavuye mu misozi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE