Gakenke: Abayobozi basabwe guharanira kugera ku ireme ry’uburezi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard akaba n’imboni y’Akarere ka Gakenke, ku wa Mbere yasuye ibigo by’amashuri asaba abayobozi guharanira kuzamura ireme ry’uburezi.

Yasuye amashuri abiri yo muri ako Karere ari yo EAV Rushashi, ishuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi ndetse na GS Nemba I akurikirana imyigire n’imyigishirize.

Kuri iryo shuri rya EAV Rushashi, ishuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi yasabye ubuyobozi bw’ikigo gukora nk’ikipe imwe kugira ngo bakomeze guteza imbere uburezi.

Twagirayezu kandi yasabye Abajyanama gukangurira ibigo by’amashuri gukora igenamigambi rishingiye ku mibare kugira ngo hakoreshwe amahirwe aboneka mu Karere ndetse no mu gihugu muri rusange, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.

Mu kiganiro Twagirayezu yatanze gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kuzamura ireme ry’Uburezi’. Yasabye Abajyanama kuzamura ibipimo ngenderwaho mu burezi, kugira intego, kwita ku mashuri y’imyuga, guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri n’uburezi bw’abantu bakuru.

Yanagarutse ku biranga umunyeshuri mwiza harimo kudasiba ishuri, gukurikira neza mu ishuri, gusubiramo amasomo… kwirinda kunywa inzoga kuko bibujijwe kandi byangiza ubuzima.

Yasoje uruzinduko rw’akazi asura ishuri rya G.S Nemba I. Yasabye abarimu gushyira imbaraga mu kurerera Igihugu baha abana uburezi bufite ireme.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu yanasuye yasuye site zihingwaho ibigori mu Mirenge ya Gakenke na Cyabingo aganira n’abahinzi, abagira inama yo gukomeza gukorera hamwe mu makoperative mu kuzamura umusaruro

Muri bo yasuye abahinzi bahinga ibigori mu gishanga cya Kagoma bibumbiye muri Koperative COTUMU. Icyo gishanga kikaba gifite ubuso bwa Hegitari 185.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yasuye site zihingwaho ibigori (Foto Akarere ka Gakenke)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 23, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE