Gakenke: Abantu 2 bishwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro

Gakenke: Abantu 2 bishwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro

Abantu babiri bo mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, bishwe na gazi yo mu Kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Ni impanuka yabaye ku isaha ya saa mbiri za nimugoroba w’ejo ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine yemeje amakuru, atangariza RBA ko aba bantu babiri bishwe na gazi ubwo bacukura amabuye y’agaciro.

Yavuze ko ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko bakaba bishwe n’impanuka.

Ati: “Icyabiteye ni uko abakozi barimo gucukura bageze nko muri metero 50 hasi, bahura na gazi ni yo yabishe.”

Yongeyeho ati: “Icyo kirombe cyacukurwagamo na Kompanyi ifite ibyangombwa byuzuye n’ubwishingizi, ku buryo ubona ko ari impanuka yabaye.”

Uwo muyobozi yavuze ko abo bantu baraye bakuwemo, bakaba baruhukiye mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze.

Nyuma y’aho iyo mpanuka ibaye abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine Peteroli na Gazi, baje aho kuri icyo kirombe, gukora ubugenzuzi ngo hakorwe raporo ku byo babonye.

Hagati aho ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwasabye abaturage ko mu gihe baketse ikintu cyose cyateza impanuka bakwihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo ikumirwe hakiri kare.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
DUSHIMIRIMANA arufered

imiryango yabobantu yihangane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40