François Bayrou yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa

François Bayrou yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya François Bayrou asimbuye Michel Barnier. 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yashyizeho François Bayrou nk’Umuyobozi wa Guverinoma y’u Bufaransa, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezidansi (Élysée).

Minisitiri w’Intebe mushya asimbuye Michel Barnier, wahatiwe kwegura ku ya 5 Ukuboza 2024 nyuma y’amezi atatu kuri uwo mwanya, yamaganwe n’Inteko.

Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho François Bayrou nka Minisitiri w’Intebe anamusaba gushyiraho Guverinoma.

Bwana Bayrou azaba afite akazi katoroshye ko gushyiraho Guverinoma ishoboye guhangana n’ibibazo biri mu Nteko Ishinga Amategeko, aho abenshi mu Badepite ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no kwemeza ingengo y’u Bufaransa yo mu 2025.

Uwo muyobozi ni we watoranyijwe mu bandi bafite amazina azwi bagarukwagaho cyane barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Bernard Cazeneuve, Sébastien Lecornu, Catherine Vautrin, …..

Bayrou yanabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1993 kugeza mu 1997, aba na Minisitiri w’Ubutabera mu 2017.

Yari umwe mu bantu ba hafi ba Emmanuel Macron kandi Bayrou yari umukandida mu matora yose ya Perezida kuva mu 2002, ariko bikaba bitaramuhiriye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00