FERWAFA yahagaritse Ndizeye amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru

FERWAFA yahagaritse Ndizeye amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagauru mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko ryahagaritse myugariro wa Police FC Ndizeye Samuel amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kubera gukubita umusifuzi.

Mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 ryavuze ko uyu mwanzuro wafashwe mu kwimakaza ituze muri Ruhago.

Rigira riti: “Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire, yamaze guhanisha bwana Ndizeye Samuel guhagarikwa amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru.”

Hari tariki 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona ari nawo wabanjirije iy’igice cya kabiri cya Shampiyona, aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Stade ya Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Uyu mukino wayobowe na Umutoni Aline wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier na Nsabimana Patrick ari nawe wakubiswe. Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.

Nyuma y’umukino abasifuzi bari bahagaze ku murongo bategereje ko abakinnyi n’abatoza babasuhuza abandi babikoze neza nk’ibisanzwe.

Myugariro Ndizeye Samuel we yakomeje guhagarara inyuma y’abasifuzi iruhande rwe hari abashinzwe umutekano, hashize akanya aturuka inyuma y’umusifuzi Nsabimana Patrick n’umujinya mwinshi, amukubita umutwe ndetse uranabyimba cyane.

Uyu mukinnyi yamuzizaga ko yanze igitego cyari cyatsinzwe na Kapiteni Nshuti Dominique Savio wasifuwe kurarira. Abakurikiranye uyu mukino ku kibuga bavuga ko uyu musifuzi yikanze ayoberwa ibimubayeho maze atera intambwe atangira guhunga Ndizeye.

Mu gihe Ndizeye yakomezaga gusatira uyu musifuzi ngo akomeze amukubite, umwe mu bashinzwe umutekano yaramwegereye abajya hagati ngo badakomeza gushyamirana. Igihe uyu ushinzwe umutekano yitambikaga nawe yakubiswe na Ndizeye undi mutwe ava amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Nyuma y’iyi mirwano, umusifuzi Umutoni Aline yahamagaye uyu myugariro amwereka ikarita y’umutuku.

Uyu mwanzuro wa FERWAFA usohotse nyuma y’iminsi mike Police FC yandikiye uru rwego isaba ko uyu mukinnyi yakurirwaho iki gihano.

Kugeza ku munsi wa 19 wa shampiyona Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47