Ethiopia: Perezida Sahle-Work Zewde yeguye nyuma y’amakimbirane na Minisitiri w’Intebe

Ethiopia: Perezida Sahle-Work Zewde yeguye nyuma y’amakimbirane na Minisitiri w’Intebe

Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yashyizeho Perezida Taye Atske Selassie, wari usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaba asimbuye Perezida w’umugore, Sahle-Work Zewde wari usanzwe ukiyobora nyuma yo kugirana amakimbirane na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.

Ikinyamakuru BBC cyangaje ko ejo ku wa 07 Ukwakira 2024 ari bwo Taye w’imyaka 68 yagizwe Perezida, akaba abaye Perezida wa gatanu w’iki gihugu kuva mu 1995, Ethiopia ishyizeho Itegeko Nshinga rishya ikigenderaho nubu riteganya ko Umukuru w’Igihugu ashobora gutorerwa manda ebyiri z’imyaka itandatu cyangwa imwe.

Muri icyo gihugu Perezida aba ari urwego rwubashywe ariko inshingano ziba ziri mu maboko ya Minisitiri w’Intebe.

Perezida Taye yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri Gashyantare uyu mwaka ariko kuva mu mwaka wa 2018 yari Ambasaderi wa Ethiopia mu Muryango w’abibumbye.

Perezida Sahle-Work Zewde w’imyaka 74, usimbuwe kuri uyu mwanya, ku butegetsi bwe yahamagariye abaturage kubana mu mahoro nubwo yanenzwe kutagira icyo avuga ku ihohoterwa ryakozwe rishingiye ku gitsina mu ntambara y’imyaka ibiri yabereye muri   Tigray.

Bivugwa ko yari ahangayikishijwe n’amakimbirane yari mu turere twa Oromia na Amhara aho ingabo z’igihugu zarwanyaga imitwe y’inyeshyamba mu ntambara yasize amagana ahasize ubuzima.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize Sahle-Work yashyize ubutumwa bugufi ku rukuta rwa X, agaragaza ko impamvu yamaze umwaka wose acecetse yabitewe nuko atari yishimye.

Gusa hari n’andi makuru yamenywe n’ikinyamakuru BBC avuga ko yari amaze igihe atishimye kandi ko ategereje ko manda ye irangira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14