Eswatini: Umukobwa wa Jacob Zuma agiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III

Eswatini: Umukobwa wa Jacob Zuma agiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III

Umukobwa w’uwahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma, Nomcebo Zuma  yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini ku munsi wa nyuma w’ibirori gakondo byitwa ‘Umhlanga’ bimara iminsi ine.

Nomcebo Zuma yari mu bagore n’abakobwa babarirwa mu magana babyinira umwami kandi mu ijoro ryo ku wa Mbere ni bwo Nomcebo w’imyaka 21 yerekanywe  nk’umukobwa ugiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III w’imyaka 56.

Ikinyamakuru The Guardians cyatangaje ko Nomcebo Zuma yarimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi barataga ubwiza banagararagaza ko bavamo abagore beza muri ibyo birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’Ubwami bw’Aba-Swati.

Ibinyamakuru birimo BBC nibindi byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje inkwano  Jacob Zuma zirimo inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda).

Uyu muhango  ufatwa nk’uwo kwishimira no kurata ko uri umugore, no kwerekana ushobora kuba umugore mushya w’Umwami.

Bitangazwa  ko abantu bagera ku 5,000 bitabiriye ibi birori byabereye mu Mudugudu w’i Bwami witwa Ludzidzini uri mu Mujyi wa Lobamba, undi Murwa Mukuru wa Eswatini wo na Mbabane.

Ntabwo ari ubwa mbere Umwami Mswati yahitiramo umugore muri uyu muhango kuko no muri Nzeri 2005, Phindile Nkambule w’imyaka 17 y’amavuko yerekanywe nk’umugore we wa 13.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14