Espagne: Umwuzure umaze guhitana abantu 219 naho 93 ntibaraboneka

Espagne: Umwuzure umaze guhitana abantu 219 naho 93 ntibaraboneka

Nk’uko raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Urukiko rwisumbuye rw’ubutabera mu karere ka Valence ibigaragaza, abantu 219 bahitanywe n’umwuzure naho 93 ntibaraboneka kuva imyuzure yibasiye amajyepfo y’iburasirazuba bwa Espagne. 

Ubu hashize icyumweru kirenga umwuzure wibasiriye Espagne, abantu 219 bamaze kuhasiga ubuzima

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo, urukiko rugaragaza ko abapolisi, ingabo z’abajandarume, bakomeje ibikorwa by’ubutabazi, umubare w’abantu bashakishwa bagera kuri 93, benshi muri bo bakaba ari mu karere ka Valence.

Umuturage wo mu mudugudu washenywe wa Paiporta mu karere ka Valencia, ku ya 5 Ugushyingo 2024.

Ikindi ryamenyesheje ni uko umubare w’abantu baburiwe irengero “ushobora kwiyongera cyangwa kugabanyuka bitewe n’imyirondoro mishya y’abantu bapfuye, kwiyongera kwa raporo z’ibura cyangwa aho abantu bazima”, akomeza avuga.

Ku butaka, ibikorwa by’ishakisha byakomeje cyane cyane muri parikingi zo mu kuzimu no mu nzira y’amazi mu nkengero za Valencia, agace kibasiwe cyane n’umwuzure.

Abasirikare n’abapolisi 15 000 boherejwe muri kariya karere na bo bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo gutunganya no gusana imihanda n’ibikorwa remezo byangiritse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14