Espagne: Umuriro wabuze ubuzima bugahagarara watangiye kugaruka 

Espagne: Umuriro wabuze ubuzima bugahagarara watangiye kugaruka 

Nyuma y’uko ku wa Mbere ibihugu nka Espagne na Portugal bihuye n’ikibazo gikomeye cyo kubura umuriro w’amashanyarazi ubuzima bugahagarara, ubu watangiye kugaruka mu bice nka Iberian Peninsula n’ahandi.

Umuriro ukibura guhera mu masaha ya saa sita z’amanywa zo mu Rwanda, ingendo z’indenge zahise zihagarara, imodoka zitwara abantu n’ibintu zihagarika ingendo, amabanki ahagarika akazi ndetse n’ibitaro bihagarika serivisi nyinshi zibitangirwamo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri  Espagne yahise ishyiraho ibihe bidasanzwe yohereza abapolisi 30.000 mu gihugu hose kugira ngo babungabunge umutekano mu gihe Leta z’ibihugu byombi  zahise zihamagaza Inama y’igitaraganya y’Abaminisitiri.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko impamvu yatumye umuriro ubura itaramenyekana ariko ibihugu byombi bikomeje kwitana ba mwana.

Portugal iri gushinja Espagne kuba nyirabayazana wabyo mu gihe na yo iri gutunga urutoki u Bufaransa.

Gusa nanone Minisitiri w’Intebe wa Portugal, Luis Montenegro, yatangaje ko nta kimenyetso kigaragaza aho uwo mwijima waturutse nubwo hari amakuru ari gukwirakwira avuga ko bigambiriye guhunganabanya umutekano.

Kubura umuriro w’amashanyarazi ntibikunze kubaho mu bihugu by’u Burayi aho byaherukaga mu 2003 ubwo waburaga umunsi urugomero rugaburira u Butaliyani n’u Busuwisi rwagiraga ikibazo, kikamara amasaha 12.

Mu 2006, mu Budage na bwo habaye ikibazo nk’icyo cyibasiye ibice bimwe by’u Burayi kugera mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14