Espagne: 13 bishwe n’umwuzure abandi baburirwa irengero

Espagne: 13 bishwe n’umwuzure abandi baburirwa irengero

Kuri uyu wa Gatatu Televiziyo y’Igihugu ya Espagne yatangaje ko abantu 13 bishwe n’umwuzure watewe n’imvura yaguye ejo ku wa Kabiri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’iki gihugu mu gihe abandi bakomeje kuburirwa irengero.

Mu bapfiriye mu Karere ka Valencia harimo abana bane, mu gihe abandi  batandatu na bo baburiwe irengero.

Mbere yo gutangaza ibi umuyobozi w’aka karere yari yabwiye itangazamakuru ko adashyira hanze umwirondoro w’abahasize ubuzima ku bw’umutekano w’umuryango wabo.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, mu nyandiko yashyize kuri X yavuze ko yamenye amakuru y’abantu bahaburiye ubuzima ndetse ko bafite impungenge.

Ejo hashize ni bwo imvura idasanzwe yibasiye iki gihugu aho yagiye yambukiranya uturere dutandukanye biteza imyuzure mu mijyi itandukanye, ndetse byanatumye batanga umuburo ku batuye mu duce twibasiwe cyane aho babasabye ko baguma mu rugo bakanirinda ingendo zitari ngombwa.

IyO mvura kandi yangije ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi mu gihe kajugujugu ari zo zifashishijwe mu gutanga ubutabazi ku bantu bari mu kaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14