Esipanye: Abantu icumi bahitanywe n’inkongi y’umuriro

Esipanye: Abantu icumi bahitanywe n’inkongi y’umuriro

Abantu icumi bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cyabagamo abageze mu zabukuru mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Iyi nkongi yibasiye iki kigo giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu hafi y’umujyi wa Zaragoza, mu gace ka Villafranca de Ebro nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe ubutabazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi wo muri ako karere yemereye radiyo yo muri Esipanye ko abantu icumi bapfuye koko, abandi babiri bajyanwa mu bitaro bafite ibikomere bikabije barimo umwe urembye cyane.

BBC yatangaje ko abayobozi bo muri ako gace bavuze ko abantu barenga 80 ari bo babaga muri icyo kigo.

Iki kigo cyafunguwe mu myaka 16 nk’igifasha abari mu zabukuru nk’uko raporo zaho zibitangaza, ariko kuva icyo gihe kikaba cyaratangiye no kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40