Eminem aritegura kubona umwuzukuru

Eminem aritegura kubona umwuzukuru

Umuraperi w’imyaka 51 Eminem mu byishimo byinshi yatangaje ko   umukobwa we Hailie Jade Scott w’imyaka 28 y’amavuko n’umugabo we Evan McClintock bashakanye muri Gicurasi bari mu myiteguro yo kumubyarira umwuzukuru.

Yabigarutseho mu mashusho magufi yafatanye n’umukobwa we bagaragaza ko bishimiye ko atwite, ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo nshya yahuriyemo na Skylar Gray.

Muri ayo mashusho ajya kurangira umukobwa wa Eminem, Hailie agaragara aha se umwenda  wanditseho ijambo  Sogokuru (Grand Father) hashushanyijeho ifoto yafashwe n’ibyuma byabugenewe (Ecography) yafotowe umwana ari mu nda.

Ni ibintu byagaragaye ko byashimishije Eminem, kuko yakomezaga kwitegereza cyane uwo mwenda umukobwa we yari amuhaye, kandi mu buranga bwe huzuyemo akanyamuneza.

Hailie ni imfura ya Eminem akaba ari na we mwana wenyine afite, nubwo atigeze abana na nyina w’umwana.

Hailie Jade na se bagaragaje ibi nyuma y’ukwezi kumwe gusa  uyu mukobwa atangaje ko adakunda kumva indirimbo za se kubera ko zimutera agahinda, kuko akenshi ziba zigaruka ku buzima bwe yanyuzemo kera.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14