Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida

Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize Umuhanzi Eddy Kenzo Umujyanama we mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

Ibi byatangajwe binashimangirwa n’umugore we Phiona Nyamutooro ku mugoroba w’itariki 21 Kanama 2024 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Nyamutooro usanzwe ari Minisitiri w’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro yabaye mu ba mbere bifurije Eddy Kenzo ishya n’ihirwe.

Yagize ati: “Ndakwishimiye Eddy Kenzo, ku bw’umwanya  wahawe kandi wari ukwiriye, ntewe ishema nawe nkuko bihora, urakoze nyakubahwa Kaguta Museveni.”

Eddy Kenzo ahawe iyi mirimo mu gihe yari asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda. 

Uretse kuba Eddy Kenzo  yari aherutse guhura na Perezida Museveni mu birori Phiona Nyamutooro yari yateguye byari bigamije gushimira abamufashije, yigeze guhura no kuganira na Perezida Museveni mu 2006. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14