ECOWAS yoroheje bimwe mu bihano yafatiye Guinea, Mali na Niger

ECOWAS yoroheje bimwe mu bihano yafatiye Guinea, Mali na Niger

Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), watangaje ko ugiye koroshya ibihano wafatiye Guinea na Mali, nyuma y’umunsi umwe na none utangaje ko n’ibihano byafatiwe Niger bigiye koroshywa.

Uyu muryango wari wafatiye ibyo bihugu  ibihano nyuma ya za kudeta zagiye zigaragaramo.

ECOWAS yatangaje ko yakuyeho ibihano by’imari n’ubucuruzi yari yarafatiye Guinea inakuraho inzitizi zari zarashyiriweho Abanyamali zibabuza guhatanira imyanya y’akazi muri uwo Muryango.

Aljazeera yavuze ko ibi byemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y’uyu muryango yateranye ku wa Gatandatu.

ECOWAS yari yarahagaritse gukorana na Guinea kuva Mamady Doumbouya yahirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde mu 2021.

Mu gihe Niger yafatiwe ibihano birimo kutemererwa gukoresha ikirere cy’ibihugu bigize CEDEAO no gufatira imitungo yayo iri muri ibyo bihugu.

Abakurikiranira hafi ibibera muri ako karere bavuga ko ibi byemezo byo koroshya ibihano bigamije kureshya abayobozi b’ibyo bihugu byari byarafatiwe ibihano, kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kuva burundu muri ECOWAS.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14