EAC yashimiye Perezida Kagame watsinze amatora

EAC yashimiye Perezida Kagame watsinze amatora

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) washimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuba yaratsinze amatora n’amajwi 99,18%, agakomeza kuyobora u Rwanda.

EAC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame kandi ihamya ko azakomeza guteza imbere uwo muryango.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024, yavuze ko EAC Ishimiye Perezida Kagame ko yatowe mu matora yabaye mu mahoro.

Yagize ati: “Mu izina rya EAC, ndashimira byimazeyo nyakubahwa Paul Kagame kongera gutorwa, mu matora yabaye mu mahoro”.

Yongeyeho ati: “Dutegereje ko mukomeza kwiyemeza kuzamura ubufatanye bw’Akarere ku bw’inyungu z’Abanyafurika y’Iburasirazuba.”

Umuryango EAC wari wohereje indorerezi 55 zoherejwe n’ibihugu bitandukanye bigIze uwo muryango, gukurikirana ibikorwa by’Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Rwanda yabaye tariki ya 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2024.

Muri raporo y’agateganyo izo ndorerezi zashyize ahagaragara ku ya 17 Nyakanga 2024 nyuma y’amatora , zagaragaje ko yagenze neza, zishimangira ko yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14