DRC:  DRC irakira urukingo rwa mbere rwa  Mpox kuri  uyu wa Kane  

DRC:  DRC irakira urukingo rwa mbere rwa  Mpox kuri  uyu wa Kane  

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri ni bwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC) iteganya kwakira icyiciro cya mbere cy’urukingo rw’ubushita bw’inkende (Monkey Pox,Mpox),mu gihe ikindi cyiciro kizaza tariki ya 07 Nzeri 2024.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Mpox yibasiye bikomeye abaturage ba DRC ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS), mu kwezi gushize ryatangaje ko ari ikibazo cy’ubuzima cyugarije Isi ndetse cyakwirakijwe no kubura inkingo.

Minisitiri w’Ubuzima wa DRC Roger Kamba, aherutse gutangaza ko imibare y’abantu bamaze kwandura ubushita bw’inkende igeze ku 16 700, naho abapfuye barenga 570 kuva uyu mwaka watangira.

Yatangaje ko hari impungenge ko umubare w’abandura ushobora kwiyongera kandi abagera kuri 3,4% bashobora kwicwa na yo.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko yiteguye kwakira inkingo zirenga miliyoni 3 zizafasha gukingira abafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara ya Mpox.

Mpox yanagaragaye mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba nk’u Rwanda, u Burundi, Kenya ndetse n’ahandi muri Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14