DRC: Abarenga 100 babuze nyuma yuko ubwato burohamye

DRC: Abarenga 100 babuze nyuma yuko ubwato burohamye

Abantu barenga 100 barohamiye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)  mu Ntara ya Mai-Ndombe.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenga  300 ndetse ko imirambo igikomeje gushakishwa mu gihe abarokotse bari kwitabwaho.

Guverineri w’Intara ya Mai-Ndombe Kevani Lebon, ejo ku wa 20 Kanama yavuze ko ababajwe n’ayo makuru y’impanuka yabaye ku wa 19 Kanama, asezeranya ko hagiye gukorwa  iperereza kuri iki kibazo ngo hamenyekane icyabiteye .

Ibitangazamakuru byo muri ako gace impanuka yabereyemo  byavuze ko abantu bake gusa ari bo barokotse, ndetse  ko abayobozi bavuga ko bigoye kumenya umubare w’abapfuye.

Muri Kamena uyu mwaka kandi abantu 86, barimo abana 21, barapfuye nyuma yuko ubwato burohamye mu mugezi wa Kwa, mu ntara ya Mai-Ndombe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40