DRC: 38 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato berekeza mu minsi mikuru

DRC: 38 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato berekeza mu minsi mikuru

Ubwato bwari butwaye abantu bajyaga mu minsi mikuru mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwakoze impanuka ihitana 38, abandi 100 baburirwa irengero.

Ubu bwato bwakoreye impanuka mu mugezi wa Busira bwari butwaye abantu bagera kuri 400 ubwo bajyaga kwizihiza iminsi mikuru  mu miryango yabo.

Nubwo nta yandi makuru aratangazwa ajyanye n’abakiri gushakishwa, bivugwa  ko impanuka yabaye ku wa 20 Ukuboza ariko abagera kuri 20 bakaba baratabawe.

Ikinyamakuru Aljazeera cyo cyatangaje ko amakuru kivana mu baturage ari uko abagenzi benshi ubu bwato bwari butwaye ari abacuruzi basubiranga mu ngo zabo kurirayo Noheli n’umwaka mushya wa 2025.

Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze kugaragaza impungenge ku bwato butwara abantu barengeje ubushozi bwabwo, byatumye bashyiraho ibihano ku bazabirengaho ariko mu bice by’ibyaro ntabwo bikunze kubahirizwa.

Iyi mpanuka ibaye nta cyumweru gishize habaye indi nkayo yahitanye abantu 25; muri Kamena na bwo 80 barapfuye bazize impanuka y’ubwato mu gihe mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize abandi 78 barokowe ubwo ubwato bwarohamaga mu Burasirazuba bwa Kongo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14