Dr. Ngirente yasabye Abashinjacyaha ba Gisirikare gutanga ubutabera ku gihe

Dr. Ngirente yasabye Abashinjacyaha ba Gisirikare gutanga ubutabera ku gihe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yakiriye indahiro z’abashinjacyaha ba gisirikare bane, abibutsa guhorana ikinyabupfura ndetse no gutangira ubutabera ku gihe.

Abo bashinjacyaha barahiye uyu munsi ni Lt. Col. Jean Bosco Kamirindi, Lt. Col. Jean Paul Mubiligi Rwamfizi, Capt. Gaspard Ndayambaje na Capt. Jacques Kwizera bahawe inshingano ku wa 13 Nyakanga n’Inama y’Abaminisitiri.

Dr. Ngirente yasabye abo bashinjacyaha ko mu nshingano zabo bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagakurikirana dosiye mu buryo bwihuse kugira ngo ubutabera bwihuse bugerweho.

Dr. Ngirente yashimangiye ko inshingano zabo zisaba ubunyangamugayo ariko ko zitoroshye, aboneraho kugaragaza icyizere ko abarahiye bafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo nk’abagiriwe icyizere cyo gutanga ubutabera mu Ngabo z’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu kuzuza inshingano zanyu, ikinyabupfura kiza imbere. Ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’urwego rw’ubutabera ni ingenzi cyane mu gukumira ibyaha no kubungabunga ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Yakomeje ashimangira agaciro ko gusigasira isura nziza y’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’iy’urwego rw’ubutabera muri rusange, abasaba kwirinda ruswa n’ibikorwa ibyo ari byo byose bishobora kwangiza isura nziza y’Igihugu yagezweho hakoreshejwe imbaraga nyinshi.

Nanone kandi yasabye abo bashinjacyaha kwihutisha imanza, by’umwihariko izifitanye isano no gusigasira ubusugire bw’Igihugu.

Mu izina ry’abandi bashinjacyaha, Lt. Col. Kamirindi yashimangiye ko inshingano nshya bazihawe ziyongera ku zo bari basanzwe bakora mu rwego rw’ubutabera.

Yagize ati: “Gutangira ubutabera ku gihe ni yo ntego yacu, ndetse bijyana n’indangagaciro duhorana nko kwirinda ruswa n’ibisa nayo ndetse no kurushaho kwimakaza isura nziza y’urwego rw’ubutabera rw’igihugu cyacu.”

Lt. Col. Kamirindi yanagaragaje umwihariko wabo ashimangira ko guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’ubunararibonye bafite mu bya gisirikare bizabafasha kuzuza neza inshingano z’ubushinjacyaha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Mukotanyi furaha

Ba lit.col bose naba captain ndabonamo na lietonant tubitezeho ubutabera mubyagisirikare, sliut sir.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14