Dr Mukeshimana yagaragaje ubuhinzi n’ubworozi nk’umwuga w’ibihe byose

Dr Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko ubuhinzi burimo gukorwa na bwo ari ubucuruzi. Yabigarutseho ku wa Kane taliki 17 Ugushyingo 2022, mu muhango wo gusoza amasomo y’igihe gito ku banyeshuri basaga 300 bize ubuhinzi n’ubworozi.
Avuga ko nta wundi mwuga umuntu akora umunsi wose, umwaka wose ukarangira. Ati “Ubuhinzi n’ubworozi ni umushinga w’igihe cyose, ubuhinzi ni ubucuruzi.
Ibyo mwize bijyanye na porogaramu za Leta, ari made in Rwanda ndetse n’ibindi bigamije guteza imbere Abanyarwanda”.
MINAGRI igaragaza ko Leta ifite gahunda nyinshi zo guhanga akazi. Dr Mukeshimana ashimangira ko urubyiruko rwinshi ruri muri gahunda ya Green house.
MINAGRI ishima ibyo urubyiruko rwahisemo kandi rugahitamo neza. Dr Mukeshimana akomeza avuga ati: “Nta gihugu na kimwe kigeze gitera imbere, cyidateje imbere amashuri ya TVET, TVET rero si iy’abaswa.
Minisitiri Dr Mukeshimana yashimiye ababyeyi bagize uruhare mu guhitiramo abana babo amasomo azabafasha kwiteza imbere no guhanga akazi.
Avuga ko ibyo abanyeshuri bize byose bikenewe kugira ngo habeho impinduka mu buhinzi n’ubworozi.
Yashimiye ndetse anizeza ubufatanye Kilimo Trust kugira ngo ikomeze iteze imbere urubyiruko binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
Mucyo Slyvie, Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic (RP), avuga ko yasinyanye amasezerano na Kilimo Trust mu mushinga ugamije kubakira ubushobozi urubyiruko mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse no kwihangira imirimo.

Gashayija Andrew, Umuyobozi wa R-YES izwi nka Menya Wigire, avuga ko abarangije amasomo y’igihe gito bigaga gukanika imashini zo mu nganda no gusudira muri IPRC Kigali, hakiyongeraho n’ibijyanye no gukonjesha.
Asobanura ko abize muri IPRC Gishari bigaga ibijyanye no kuhira no gukora ibikorwa remezo bifitanye isano no kuhira. Banigaga kandi ubworozi bw’inkoko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inkoko zapfaga biturutse ku kutamenya kuzitaho.
Abanyeshuri bahuguwe ubuhinzi bugamije ubucuruzi (Agribusiness) no gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Bakurikiye amasomo agera ku 10. Hari abize gutunganya amata n’ibiyakomokaho, gutunganya ibikomoka ku nyama, gukonjesha kugira ngo hatabaho kwangirika ku musaruro, amasomo yo gukoresha imashini zo mu nganda, gukoresha imashini zihinga no kuzikanika.
Ubuyobozi bwa R-YES buhamya ko umunyeshuri arangiza kwiga amasomo y’igihe gito afite uruhushya rwo gutwara izi mashini.
Gashayija ashimangira ko hari abize ubworozi bw’inkoko, abize kuhira no gukora ibikorwa remezo byifashishwa mu kuhira, gutunganya ubwatsi no kubuhunika, abize gutunganya ibiryo by’amatungo ndetse no guhinga imboga.
Akomeza agira “Hari abize gukanika imashini zihinga, kuzikoresha ndetse banafite impushya zo gutwara izo mashini zihinga”.
Agaragaza ko bamaze amezi atatu cyangwa ane bakurikirana aya masomo y’igihe gito.

Ashimangira ko IFAD na BMZ nk’abafatanyabikorwa, bagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga w’igeragezwa.
Rwiririza Jean Marie Vianney, umuyobozi mukuru wa RYAF, ashima uruhare rw’amashuri mu kwakira abanyeshuri ngo bahabwe ubumenyi.
Yerekanye ko inshingano za RYAF ari ugushishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi bugezweho.
Ati: “Turashimira umushinga wa R-YES ugamije guha ubumenyi urubyiruko kugira ngo rushobora kubiheraho rwiteza imbere. Muje kuba urubyiruko rutanga impinduka aho mutuye, munagaragaza ko ubuhinzi budakorwa n’abakuze gusa”.
Umuyobozi wa Kabutare TVET School, yagaragaje uruhare rwabo mu guhugura urubyiruko 81 mu mashami atatu ajyanye n’ubuhinzi, anashima umuhate rwagaragaje mu masomo yarwo.
Ati: “Ni abanyeshuri bari bafite ubushake bwo kwiga ariko hari abakiza gusaba kwiga aya masomo. Turasaba ko uyu mushinga wakomeza kugira ngo hakomeze kuboneka amahirwe yo kwihaza mu biribwa”.
Umunyeshuri wigaga muri EAV Kabutare avuga ko Kilimo Trust binyuze mu mushinga R-YES yabafashije kandi ko bifuza kwishyira hamwe bagasaba inkunga, bakaba bakora uruganda bakiteza imbere.
Karangwa Felix wo mu Karere ka Rulindo avuga ko yamenye amakuru ya Kilimo Trust bityo agatangira umushinga wo kwiga ubuhinzi bw’umwuga. Arangije amasomo y’ubuhinzi bw’imboga no kuzongerera agaciro.
Avuga ko ubwo yigaga yakomeje kwiga, ageze mu rugo akora umushinga wo kwiteza imbere atangiza company kandi yishyura neza imisoro. Asaba ko yafashwa kubona green house.

Niyomwungeri Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, yabonye akazi abifashijwemo na Kilimo Trust. Kurangiza amasomo mu mezi atatu byari ibintu bishimishije.
Ati: “Twahugurwaga tunywa amata, byaradushimishije. Njyewe ubu mfite akazi biturutse ku mahugurwa nabonye. Nshimira Kilimo Trust yaduhaye amahirwe nk’abafite ubumuga”.
Abanyeshuri bize amasomo y’igihe gito ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, baturuka mu turere 16. Abayiga bagomba kuba bararangije amashuri y’icyiciro cya mbere rusange (Ordinary Level).
Igeragezwa ry’uyu mushinga rizarangira mu Ukuboza 2024, ukazarangira hamaze guhugurwa urubyiruko 3000 nkuko ubuyobozi bw’itsinda (team leader) Kilimo Trust bwabikomojeho.