Dr Adel Zrane wari umutoza wa APR FC yitabye Imana

Dr Adel Zrane wari umutoza wa APR FC yitabye Imana

Umunya Tunisia Dr Adel Zrane wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi yitabye Imana  aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko uyu mugabo yitabye Imana ubwo yari mu rugo iwe aho abakinnyi n’abakozi babibwiwe ubwo berekezaga mu myitozo kuri uyu wa Kabiri bagahita basubira iwabo.

Nyakwigendera Dr Adel Zrane w’imyaka 39 yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe ya APR FC, azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-220, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana na we ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Dr Adel yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42