Donald Trump yahaye Elon Musk umwanya mu buyobozi bw’Amerika

Donald Trump yahaye Elon Musk umwanya mu buyobozi bw’Amerika

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagennye Elon Musk, Umuherwe wa mbere ku Isi, nk’uzayobora Minisiteri Nshya yashyiriweho kunoza imikorere ya Leta, Department of Government Efficiency (DOGE).

Biteganyijwe ko uru rwego ruzwi nka DOGE (Department Of Government Effiency) ruzatangira imirimo yarwo muri Mutarama 2025 ubwo Trump azaba amaze gusimbura Perezida Joe Biden ku butegetsi.

Nk’uko Trump yabisobanuye, Musk na Vivek Ramaswamy bazafatanya mu kuyobora uru rwego bazakurikirana uburyo amafaranga y’igihugu akoreshwa, bavugurure inzego z’igihugu, bakureho amabwiriza ameze nk’imbogamizi ku iterambere ry’Abanyamerika.

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko DOGE izaha inzego za Leta inama n’umurongo wo kugenderaho, kandi ko izakorana n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’ibishinzwe gucunga umutungo n’ingengo y’imari, hagamijwe amavugurura no korohereza ishoramari birenze uko byahoze.

Trump yagaragaje ko uru rwego ruzaba ari urw’agateganyo kuko imirimo yarwo izarangira tariki ya 4 Nyakanga 2026, kandi ngo yizeye ko umusaruro ruzatanga uzaba ari impano ikomeye kuri Amerika mu gihe izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 250 ibonye ubwigenge.

Trump yari yasezeranyije Musk ko azamuha inshingano yo kuyobora uru rwego ubwo yemeraga kumwamamaza akoresheje urubuga nkoranyambaga X yaguze mu 2022.

Donald Trump yashyize mu bikorwa ibyo yemereye Elon Musk wamufashije mu matora
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40