Dj Tanzanite yanyuzwe no kuza mu Rwanda

Dj Tanzanite yanyuzwe no kuza mu Rwanda

Umwe mu bakobwa bavanga imiziki Happiness uzwi nka Dj Tanzanite muri Tanzania avuga ko yanyuzwe cyane no kuza mu Rwanda mu nama yari igamije kwiga ku iterambere ry’umuziki w’Afurika.

Uyu mukobwa avuga ko ari we mukobwa wenyine uvanga imiziki igezweho yo muri Tanzania izwi nka Singeli, ibyo avuga ko byatumye bamwita umukobwa udashobotse wananiranye (umuhuni).

Nubwo muri Tanzania afatwa nk’ikinani, si ko we abibona kuko avuga ko kuba yaruriye indege agasura Igihugu cyiza nk’u Rwanda byamwongereye imbaraga.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho nshya Dj Tanzanite yavuze ko bishobora kubera isomo ab’iwabo, bakumva ko kuvanga umuziki wa Singeli ari akazi kandi kateza imbere ugakora.

Yagize ati: “Nishimiye cyane gusura u Rwanda, nahoraga numva bivugwa ko ari heza, none nabyiboneye hari abantu beza kandi nahahuriye n’abantu benshi b’ingenzi, byamfashije kurushaho gukunda akazi kanjye ko kuvanga imiziki.  Mu Rwanda nasanze abakobwa n’abahungu bose bahabwa uburenganzira bwo gukora buri kimwe bakunze.”

Dj Tanzanite, avuga ko mu muri sosiyete y’iwabo ahura n’imbogamizi nyinshi cyane, kuko ari we mukobwa wenyine uvanga imiziki iri mu njyana ya singeli.

Ati: “Nk’umukobwa umwe gusa uvanga imiziki ya singeli, mpura n’imbogamizi nyinshi, zirimo kuba abantu bavuga ko umuziki wa Singeli ari umuziki w’abataye umuco (Mziki wa Kihuni) ariko ndatekereza ko ubwo natangiye kuva mu gihugu nkajya mu kindi, bizatuma sosiyete yumva ko ari akazi nk’akandi, bikazanatuma n’abandi bakobwa batinyuka kukajyamo.”

Dj Tanzanite yumva nta cyamuca intege, kuko akazi ke agakunda kandi yizera ko urukundo agakunda n’umuhate agakorana ari byo bimugejeje aho ageze uyu munsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40