Diamond Platnumz yahakanye ibyo gukundana na Zuchu

Diamond Platnumz yahakanye ibyo gukundana na Zuchu

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Tanzania no mu Karere, Diamond Platnumz, yahakanye yivuye inyuma ko atigeze agirana umubano wihariye n’umuhanzi Zuchu bamaze imyaka itatu bavugwa mu nkuru z’urukundo.

Yabigarutseho ubwo yari mu gice cya gatatu cy’ikiganiro gihuza ibyamamare bikizamuka, kinyuzwa ku rubuga rwa Netflix, kizwi nka Netflix’s Young Femous and Africa cyari kiyobowe na Fantana, avuga ko nta mukunzi afite.

Ubwo ikiganiro cyari kirimbanyije Fantana ntiyatuye izina rya Zuchu ariko abwira Diamond ko atazi niba ari umuhanzi afasha cyangwa ari umukunzi we.

Mugusubiza Diamond yagize ati: “Uravuga Zuchu si byo? Ni umuhanzi wanjye mfasha, nta mukunzi numwe mfite aho ari ho hose.”

Yongeraho ati: “Nshobora kuba mfite abakobwa batatu bose mfata kimwe bahesha umugisha umunsi wanjye ubuzima bukarushaho kugenda neza.”

Abajijwe ibijyanye n’uko afata umubano we na Zuchu, Diamond yavuze ko ari ibintu biri aho biterwa n’uko biyumva by’ako kanya bari kumwe.

Ati: “Ni umubano usanzwe, mbifata nk’ibintu biri aho, mvuze ko nta bihe byiza twagiranye naba mbeshye, ariko ntabwo nigeze nkundana na we, biriya byaterwaga n’ibyiyumvo by’akanya gato twagiraga turi kumwe (Situationship not Relationship).

Ibyo bije nyuma y’uko tariki 16 Mutarama 2025, Zuchu yagaragaje ko atagifitanye imikoranire myiza n’inzu itunganya imiziki ya Diamond Platinumz izwi nka (WCB), aho yahise arekera aho kubakurikira (Unfollow), yarangiza akanabakura no mu bo bafitanye ubufatanye.

Si ubwa mbere umubano wabo bombi ujemo agatotsi, gusa kuri iyi nshuro ni bwo bombi bagaragaje ko nta mubano wihariye ukiri hagati yabo bikanashimangirwa na Diamond Platnumz.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Zavi

Ibibintu bya
Dayamondi na
Zucu na
Zari mubivemo byabatera siteresi ngewe nkumuntu ubikurikiranira hafi nsanga arukugirango bakangure imbugankoranya mbaga zabo mwibukeko nomumwaka washize
Dayamondi yarimugitaramo we na
Zuchu noneho
Zuchu akabaza
Dayamondi ati uzandongora ryari ? Abafana bavugira mwijwi riranguruye basubiramo bavuga bati
Uzamurongore
Uzamurongore ibyorero ni udutwiko bababanyuzaho kugirango abakunzi
bisekere nahubundi ibi ni
Urwenya.

Anonymous

Andika Igitekerezo hano

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14