Davido yaciye amarenga ko vuba azakorana indirimbo na Chris Brown

Davido yaciye amarenga ko vuba azakorana indirimbo na Chris Brown

Umuhanzi w’injyana ya Afrobeat ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido yaciye amarenga ko vuba azakorana indirimbo na Chris Brown.

Ibi arabivuga nyuma y’uko hashize iminsi mike akoranye indirimbo na Nicki Minaj yiganjemo injyana ya AfroBeat, ibyo yashingiyeho avuga ko Nicki Minaj na Chriss Brown bakunda umuco wo muri Africa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Davido yahamije ko Chriss Brown bamugaragarije uko bakunda umuco w’abanyafurika n’injyana yabo ibyo ashingiraho ahamya ko ashobora kuzoroherwa no gukorana na bo.

Ati: “Chriss Brown na Nicki Minaj bakunda umuco wa Afurika, niba mwarabonye indirimbpo mperutse gukorana na Nicki Minaj, mukabona ari nziza, yakozwe mu buryo bufite Afrobeats nyinshi kuko yashakaga uburyohe bwa Afurika bwuzuye. Muri iyi minsi, abahanzi b’abanyamahanga bifuza gukora injyana yacu ya muzika, bityo biranyorohera gukorana nabo na Chris Brown birashoboka.”

Uretse kuba yarakoranye indirimbo na Davido, Nicki Minaj akunze kugaragara abyina cyangwa asubiramo indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeat ibishingirwaho havugwa ko akunda umuco n’imbyino zo muri Afurika.

Ngo kuri Davido ni igihe cyiza cyo kumenyekanisha umuco we nk’Umunyafurika kandi agatanga uburyo n’ubwiza bwose bw’umuco nyafurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48