Davido agiye kwizihiza isabukuru atanga arenga miliyoni 250 yo gufasha Imfubyi

Davido agiye kwizihiza isabukuru atanga arenga miliyoni 250 yo gufasha Imfubyi

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane nka Davido, yatangaje ko azizihiza isabukuru y’imyaka 32, atanga amafaranga akoreshwa muri Nigeria angana na miliyoni 300, uyashyize mu manyarwanda akaba arenga miliyoni 250.

Yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, avuga ko ubwo bufasha buzatangwa mu bigo by’Imfubyi.

Yanditse ati: “Ku isabukuru yanjye y’amavuko y’uyu mwaka, niteguye gutanga N300m mu bigo by’imfubyi nkuko bisanzwe, ndetse andi akazashyirwa muri gahunda zirwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, andi makuru ni vuba.”

Si ubwa mbere uyu muhanzi akoze igikorwa nk’iki mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye, kubera ko no mu Ugushyingo 2021, yatanze miliyoni 250 z’amaneyira mu bigo by’imfubyi 292, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 y’amavuko, yongera kubikora mu 2022, ubwo yatangaga miliyoni 237 z’amaneyira, mu gihe mu mwaka ushize wa 2023, ho yatanze miliyoni 250 z’amafaranga akoreshwa iwabo.

Muri Kamena 2024, ni bwo Davido yashyingiranywe byemewe n’amategeko n’umugore we Chioma, ukaba ari umwaka avuga ko wamuhiriye cyane, bityo nawe agomba gukomeza kugira abo yabera umugisha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14