Cricket : RCA yiyemeje kongera ibikorwa remezo no gushyiraho uburyo bwo  kwinjiza amafaranga

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 29, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa Gatandatu taliki 27 Kanama 2022 habaye Inama y’Inteko Rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ahafashwe umurongo wo  kongera ibikorwa remezo  ndetse no gushyiraho  uburyo bwo  kwinjiza amafaranga.

Muri iyi nama Abanyamuryango barebeye hamwe  uko umwaka w’imikino wa 2021-2022 wagenze, basuzumira hamwe raporo y’umugenzuzi  w’imari n’uko umutungo wakoreshejwe ndetse banarebera hamwe iterambere ry’umukino wa Cricket mu Rwanda muri rusange.

Mu bijyanye no kongera ibikorwa remezo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko hari gahunda yuko uturere twose dufite amakipe ya Cricket hagiye kurebwa uko hakubakwa ibibuga kugira ngo bifashe abo bakinnyi  kubona aho bitoreza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel

Muri gahunda yo  kubaka Cricket ikaba umukino winjiza  amafaranga, Perezida wa RCA, Steven Musaale yatangaje ko hagiye kongerwa umubare w’abafatanyabikorwa n’amarushanwa menshi cyane mpuzamahanga.

Ibyakozwe mu mwaka w’imikino  wa 2021-2022

Perezida wa RCA, Steven Musaale  yatangaje ko uyu mwaka w’imikino ari uwo kwishimira kuko u Rwanda rwahawe kwakira imikino  y’Afurika  yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19  no mu cyiciro cy’abakuru mu bagabo kandi imikino ikaba yaragenze neza.

Perezida wa RCA, Steven Musaale 

Mu bindi kandi hishimiwe ko ikipe  y’igihugu y’abagore yegukanye igikombe mu irushanwa mpuzamahanga  ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria.

Mu bindi bikorwa, uyu mwaka wa 2022 hishimiwe ko irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Kwibuka Women’s T20 Tournament 2022” uyu mwaka ryitabiriwe n’ibihugu byinshi harimo  bibiri byaturutse hanze y’umugabane w’Afurika aribyo  u Budage na Brazil.

Ku bijyanye na raporo y’imikoreshereze y’umutungo,  Abanyamuryango  bishimiye uko umutungo wakoreshejwe ndetse banatangaza ko bishimira ko n’ingengo y’imari yiyongereye binyuze mu bafatanyabikorwa bagiye babona ndetse bakishimira n’inkunga bahawe na Minisiteri ya Siporo.

Muri gahunda y’iterambere ry’umukino wa Cricket mu Rwanda,  Abanyamuryango ba RCA bishimira ko ubu uyu mukino umaze kugera mu bigo 108 by’amashuri abanza n’ayisumbuye ukaba umaze kugera mu Turere 18 muri 30 tugize u Rwanda gusa hakaba hari gahunda yo kuwugeza mu turere twose tw’igihugu.

Aha hemejwe ko  hagiye kongerwa umubare w’abatoza bafasha muri iyi gahunda yo guteza imbere umukino ndetse bakongererwa n’ubumenyi.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Byiringiro Emmanuel yamenyesheje Abanyamuryango ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 mu bakobwa igiye kwerekeza muri Botswana  kuva taliki 01 Nzeri 2022  mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi  mu gihe mu bahungu na bo batarengeje imyaka 19  ikipe y’u Rwanda izajya muri  Nigeria kuva  taliki 21 Nzeri kugeza 02 Ukwakira 2022. Aya makipe yose akaba arimo kwitegura kandi atanga n’icyizere cyo kuzitwara neza.

Igihugu cy’u Rwanda kandi cyongeye guhabwa kwakira imikino y’amajonjora y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu bagabo,  iyi mikino iteganyijwe kuba   mu Gushyingo 2022.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 29, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE