Colombia: Imirwano y’imitwe y’inyeshyamba yahitanye abantu 27

Colombia: Imirwano y’imitwe y’inyeshyamba yahitanye abantu 27

Igisirikare cya Colombia cyatangaje ko abantu 27 baguye mu mirwano yabereye rwagati muri icyo gihugu yari ihanganishije imitwe y’inyeshyamba.

Izo nyeshyamba zirwana zipfa kugenzura akarere ka Guaviare kihariye mu guhinga no gutunganya ikiyobyabwenge cya cocaine, zisubukuye imirwano mu gihe hakomeje umwuka mubi n’ibikangisho   bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri icyo gihugu,  kubera kurwanya ibikorwa bya gisirikare iherutse gukora muri Venezuela.

Iyo mirwano ivugwa ko ari yo ikomeye kurusha indi yabaye mu mezi yashize nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byabitangaje.

Umwuka mubi hagati ya Amerika na Colombia wadutse nyuma yuko icyo gihugu gishimuse Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro ku wa 03 Mutarama 2026, kimushinja ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yamaganye ibyo bikorwa bya Amerika ndetse haduka intambara y’amagambo hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Trump yavuze ko yanyurwa no guta muri yombi Petro, amwita umurwayi ukunda cocaine, ashimangira ko iherezo rye riri bugufi, mu gihe Petro na we yahise amusubiza ko agomba kureka kumutera ubwoba no kumusebya kandi ko niba bashaka kumufunga nka Maduro yabikora.

Nubwo Colombia itarashinja Amerika ku mugaragaro kwihisha inyuma y’ibyo bitero by’imitwe yitwaje intwaro, ariko ibihugu byombi byahagaritse ubufatanye bwose, nubwo Trump aherutse gutangaza ko azahurira  na  Petro mu biro bye nyuma y’ibiganiro bagiranye kuri telefone.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42