Clarisse Karasira yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo nshya yasohora

Clarisse Karasira yasabye abakunzi be kumuhitiramo indirimbo nshya yasohora

Umuhanzi mu njyana gakondo usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Clarisse Karasira, yateguje abakunzi b’ibihangano bye indirimbo nshya zirenze imwe, abasaba kumuhitiramo iyo yabanza.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram Clarisse Karasira yagaragarije abakunzi b’ibihangano bye ko abahishiye byinshi kandi ko abakumbuye.

Yanditse ati: “Bakundwa, muri izi ndirimbo ni iyihe mwumva yasohoka mbere? Icyimbo, Roho, Imbere, Ruhinyuz’Imana. Urukumbuzi rwo ni rwinshi, nimutahe.”

Aya mahitamo yahaye abamukurikira kandi bakunda ibihangano bye bayishimiye, maze bagenda bamugaragariza uko bifuza ko zasohoka abenshi bahuriza kuyo yise Roho.

Uwitwa rene _ official yagize ati: “Roho. Ngukunda byuzuye.”

Sylestrenshimiyimana Romeo yungamo ati: “Roho izindi zikurikire cyangwa uziduhere rimwe.”

Ni indirimbo agiye kuzashyira ahagaragara nyuma y’amezi arindwi iyo yise Ibarabara yibanda ku mibereho y’abana bo mu muhanda n’uburyo badakwiye guhutazwa isohotse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Umutoni Uwase Claudine

Roho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48