CHOGM2022: Inzego z’ibanze za Kicukiro zahagurukiye imyiteguro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022 mu karere ka Kicukiro hateraniye inama yahuje ibyiciro bitandukanye mu nzego z’ibanze uhereye ku mudugudu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwabwiye Imvaho Nshya bwaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo no kwitegura inama ihanzwe amaso mu kwezi kwa Kamena 2022.
Ni inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, ikazatangira mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022 ikabera i Kigali.
Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, asobanura ko urwego nshingwabikorwa rwahuye n’abagize inama njyanama zo ku mirenge, biro njyanama z’utugari n’abakuru b’imidugudu, bareba ingamba bafata n’ubudasa mu bibazo byihutirwa.
Avuga ko muri ibyo bibazo harimo ikibazo k’isuku n’isukura, gukomeza kubungabunga umutekano, kwirinda Ibiza no kurwanya isuri ndetse gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Ashimangira ati “Ntitwakwibagirwa no kuvuga ku myiteguro y’inama ya CHOGM ari naho twakuye umwanzuro wuko tugiye kugaragaza ubudasa mu midugudu mu gukemura ibyo bibazo”.
Uretse kuba bahagurukijwe no kwitegura CHOGM, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Umutesi, avuga ko n’umunyarwanda akwiye kugira umutekano.
Ati “Tugomba kugira umutekano kugira ngo n’abashyitsi bacu batugana na bo bagire umutekano ariko n’abanyarwanda bakeneye umutekano gusa nk’abantu tuzaba dufite abashyitsi, tugomba gushyiramo akarusho.
Iyi nama iradusaba gukomeza kunoza ibyo n’ubundi umunyarwanda yari akeneye ariko no mu muco nyarwanda baravuga ngo umushyitsi akurisha imbuto.
Bisobanuye ko niba dufite abashyitsi, ibyo twakoraga twebwe ubwacu tugomba gushyiraho akarusho kugira ngo twitegure neza bityo n’abanyarwanda babyungukiremo”.
Akarere ka Kicukiro karimo gushyira imbaraga mu bikorwaremezo kugira ngo abaturage bazagire imihanda yindi bakoresha yunganira isanzwe ikoreshwa.
Asaba abaturage kubigiramo uruhare bakumva ijwi ry’abayobozi kugira ngo bajyanemo bubake Kigali bifuza.
Ngendahimana Jean Damascene, umuyobozi w’Umudugudu wa Bigo mu kagari ka Karembure mu murenge wa Gahanga, avuga ko basanze ibyo babasaba gukora biri mu nshingano zabo za buri munsi.
Ati “Tugiye kwakira iyi nama ya CHOGM, biradusaba imbaraga kugira ngo tugire byinshi duhindura bityo izagende neza natwe abaturage tubigizemo uruhare”.
Avuga ko bagiye gukora amasuku mu midugudu aho batuye, kugenzura neza ko umutekano w’abantu n’ibyabo wubahirizwa bakanita kuri serivisi nziza z’abaturage.
Akomeza agira ati “Abinjira mu mudugudu bahora bagenzurwa mu rwego rw’umutekano ariko ubu tugiye gushyiraho ikaye ya mutwarasibo kugira ngo tumenye uwinjiye muri buri sibo bityo n’umudugudu uzabe ufite amakuru ku bawinjiyemo”.
