Charly Boy ahwiturira ababyeyi kwita ku bana babo bakagenzura imibanire n’ababarera

Charly Boy ahwiturira ababyeyi kwita ku bana babo bakagenzura imibanire n’ababarera

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Nigerian Charles Oputa uzwi nka Charly Boy yavuze uburyo yasambanyijwe n’umukozi wamureraga ku myaka 12 asaba ababyeyi kwita ku mibanire y’abana babo n’ababarera.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru Charly Boy yatangaje ko yasambanywaga n’uwamureraga, ariko atigeze agira ipfunwe kuko atari azi ibirimo kuba.

Yagize ati: “Ku myaka yanjye 12 nasambanyijwe n’umukozi wanderaga, ariko sinigeze numva ntewe isoni nabyo cyangwa ngo abinkoreshe ambwira nabi, aho ni naho natangiriye kujya mbikorana n’abantu bose harimo n’indaya, ku buryo naje kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Uyu muhanzi asaba ababyeyi kwita no kugenzura abana babo, bakareba niba umubano wabo n’ababarera waba usanzwe cyangwa hari ikiwihishe inyuma.

Ati: “Ababyeyi bakwiye kugira amakenga ku mibanire y’abana babo n’ababarera, kuko nkanjye kubera ko byambayeho ndi muto kandi akaba atarambwiraga nabi cyangwa ngo abinkoreshe ku gahato, nageze aho numva ni byiza, kuko ntari nsobanukiwe ububi bw’ibyo ndimo gukora, byageze aho nkajya muguma iruhande ku buryo kumuva iruhande byabaga ari ikibazo.”

Akomeza gusaba ababyeyi kutarangara ahubwo bakajya bafata akanya gato bakita ku bana babo, ku buryo bamenya impinduka z’ubuzima bwabo.

Charly Boy azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye ziri mu njyana gakondo ya Nigeria zirimo, ODUDUBARIBA, Areafada, Ninja.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40