Chad: Igitero cyagabwe kuri Perezida cyaburijwemo kigwamo 19

Chad: Igitero cyagabwe kuri Perezida cyaburijwemo kigwamo 19

Ingabo z’igihugu zaburijemo igitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe ku ngoro ya Perezida mu murwa mukuru N’Djamena ku mugoroba wo ku wa 08 Mutarama 2024, cyasize  gihitanye abantu 19.

Icyo gitero cyabaye nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, uri mu ruzinduko muri Chad aho yabonaniye   n’abayobozi bakuru barimo na Perezida Mahamat Idriss Deby, aho igitero cyagabwe.

Guverinoma yatangaje ko mu bari bitwaje intwaro 18 muri 24 bishwe mu gihe undi umwe wapfuye  ari mu bagize ingabo z’igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Chad, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Abderaman Koulamallah, yavuze ko umutekano umeze neza nyuma y’icyo gitero cyari kigabwe.

Ati: “Ibintu bimeze neza ubu nyuma yo guhosha abashakaga guhungabanya umutekano.”

Koulamallah yatangaje ko igihe igitero cyabaga Perezida Deby yari ahari ariko ubu ari amahoro.

Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko abo bagabye igitero ari abo mu mutwe witwaje intwaro wa ‘Boko Haram’ ariko Umuvugizi wa Guverinoma abinyomoza avuga ko bashobora kuba atari bo.

Icyo gitero cyiswe icy’iterabwoba kuko nyuma hari izindi modoka eshatu zateye ibirindiro bya gisirikare bikikije ingoro ya Perezida ariko nabyo biburizwamo.

Iki gitero kibaye hadashize ibyumweru bibiri bakoze amatora rusange, aho Guverinoma yashimye ko ari intambwe ikomeye igamije guhagarika ubutegetsi bwa gisirikare, nubwo yanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bamwe mu bayitabiriye.

Perezida Mahamat Deby yafashe ubutegetsi nyuma yuko inyeshyamba zishe se, Perezida Idriss Deby mu 2021, nawe wari warayoboye Chad kuva mu 1991.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14