CG Namuhoranye yakiriye Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Ethiopia

CG Namuhoranye yakiriye Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Ethiopia

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Ethiopia DCG Workneh Dagne Nebiyou, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Ku gicamunsi cy’uyu wa 26 Nzeri ni bwo CG Felix Namuhoranye yakiriye DCG Workneh Dagne Nebiyou baganira ku mubano usanzweho, uburyo bwo kurushaho kwagura ubutwererane.

Usibye ubufatanye hagati ya Polisi z’ibi bihugu, bisanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.

Muri uyu mwaka wa 2024 kandi u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

Si ibyo gusa kuko ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48