Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda n’iza MINUSCA zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda n’iza MINUSCA  zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2025, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Santarafurika (CAR) mu butumwa bw’amahoro, bw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, hamwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muhango wabereye ku kigo cya gisirikare cya Bimbo i Bangui, witabirwa n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Bwana Olivier Kayumba.

Uwo muhango waranzwe n’umwanya wo gutuza no gucana  urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kwibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Kayumba Olivier yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n’urwango rwimakajwe imyaka myinshi n’ivangura rishingiye ku moko, ryazanywe n’abakoloni b’Ababiligi rikomeza nyuma y’ubwigenge bw’Igihugu.

Yagize ati: “U Bubiligi bwazanye politiki ishingiye ku ivangura, bushyiraho Repubulika ishingiye ku moko.  Urwo rwango rwimakajwe imyaka myinshi ni rwo rwarangiye ruteye Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku wa 7 Mata 1994.”

Yakomeje agaragaza ko bibabaje ukuntu umuryango mpuzamahanga wananiwe gutabara Abanyarwanda mu gihe bari mu kaga.

Yanasabye ko Isi yose yakwiyemeza kutazongera kwemera ko amahano nk’ayo yongera kuba ahandi hose ku Isi.

Colonel Alex Nsengiyumva, uyobora Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika mu butumwa bw’impande zombi, yasabye abari mu butumwa gukomeza kuzirikana inshingano bafite zo kubungabunga amahoro n’umutekano aho bakorera.

Yagaragaje ko kwibuka atari ugaha icyubahiro gusa abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ari no kongera kugaragaza umuhate w’u Rwanda mu kurwanya Jenoside, no guteza imbere ubumwe n’amahoro mu Rwanda no ku Isi hose binyuze mu butumwa bwo kugarura amahoro n’ubufatanye mu bikorwa bihuriweho n’ibindi bihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14