Card B yongeye kwisegura ku bakunzi be ku bwo gutinda kwa Album ye

Card B yongeye kwisegura ku bakunzi be ku bwo gutinda kwa Album ye

Umuraperikazi w’Umunyamerika Cardi B yiseguye ku bakunzi b’ibihangano bye ababwira ko na we aho bigeze yiyumvaho ko ari umubeshyi ukomeye kubera ko umuzingo we mushya utagisohotse igihe yari yarabateguje.

Ibi uyu muhanzi yabyanditse kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, asa nk’utebya ku mbuga nkoranyambaga ze, abwira abamukurikira ko noneho nawe amaze kwiyumvamo ko ari umubeshyi.

Yanditse ati: “Noneho nanjye ndimo kwiyumva nk’umubeshyi ukomeye, ibaze ko Alubumu yanjye itakibonetse mu kwezi kwa Mutarama 2025, kubera ko hari ibikingoye bitaratungana.”

Yongeraho ati: “Uyu mwaka wari ugoye kandi uteye ubwoba, wari wuzuyemo imbogamizi, sinzi ibyambayeho sinabasha no kubisobanura, icyo nzi cyo wari urimo imbogamizi nyinshi gusa muri byose mba ngamije kubaha ibyiza mukwiye.”

Nubwo bitagikunze ko umuzingo wa Card B ugera ku bakunzi be muri Mutarama 2025, ariko yizeye ko umwaka wa 2025 awiteze nk’umwaka w’impinduka kandi w’iterambere kuri we.

Muri uyu mwaka ni bwo havuzwe inkuru zitandukanye ku gutandukana k’uyu muhanzi n’umugabo we Off set, ari nabyo agarukaho ko byamubereye imbogamizi mu gukora ku mushinga w’umuzingo we.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14