Cambodia: Umunyamakuru wateje impagarara yafunguwe nyuma y’amashusho asaba imbabazi 

Cambodia: Umunyamakuru wateje impagarara yafunguwe nyuma y’amashusho asaba imbabazi 

Umunyamakuru wo muri Cambodia wakoreraga ibinyamakuru mpuzamahanaga bitandukanye yafunguwe by’agateganyo nyuma y’amashusho yagaragaye asaba imbabazi ku makuru y’ibihuha yakwirakwije yateje impagarara muri rubanda.

Kuri uyu  wa Kane, ni bwo umunyamakuru Mech Dara yarekuwe nyuma y’umunsi umwe Guverinoma ishyize ahagaragara amashusho ye asaba imbabazi. 

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Cambodia yerekanye amashushoya Dara asaba imbabazi yanahekejwe n’amabaruwa asaba imbabazi yandiste.

Mech Dara uzwiho gukora inkuru za ruswa, icuruzwa ry’abantu, yanagiye atwara ibihembo bitandukanye, yafunzwe kuva ku ya 01 Ukwakira gusa ifatwa rye ryateje impaka ku miryango iharanira uburenganzira bwa muntu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu cyemezo cy’Urukiko rwa Phnom Penh cyo ku ya 1 Ukwakira, byemejwe ko Dara yakoraga mu bitangazamakuru byo mu Karere  n’amahanga, yashyize ahagaragara ubutumwa bw’ubushotoranyi n’ibinyoma.

Ubwo yafungurwaga Dara yabwiye itangazamakuru ko ashimira imiryango itari iya Leta n’ambasade zagize uruhare mu irekurwa rye.

Umwaka ushize, Dara yahawe igihembo cy’intwari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken, kubwo gukora agaragaza amanyanga akorwa n’abacuruza abantu muri Cambodia.

Igihe Dara yafatwaga, Ambasade y’Amerika muri Phnom Penh yavuze ko ‘ibabajwe cyane’ n’ifungwa ry’umunyamakuru wubahwa ku rwego mpuzamahanga inasaba ko yarekurwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14