Byinshi kuri Comoros yasinyanye amasezerano n’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 16, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki 16 Mutarama 2023, u Rwanda n’Ibirwa bya Comores byasinyanye amasezerano rusange y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta hamwe na mugenzi we Dhoihir Dhoulkamal wa Comores.

Aya masezerano rusange afungura amarembo y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko mu butwererane bushingiye ku muco, kuri siyansi, mu birebana na tekiniki, urwego rw’imari, ubukungu n’izindi nzego zifitiye akamaro abaturage bo ku mpande zombi.

Ni amasezerano asinywe mu gihe Minisitiri Dr. Biruta yagiriye uruzinduko rw’akazi i Moroni, Umurwa Mukuru w’icyo Gihugu, guhera ku Cyumweru taliki ya 15 Mutarama 2023.

Minisitiri Dhoihir amaze kwakira mugenzi we yatangaje ko uru ruzinduko rugamije ibiganiro by’akazi hagati y’u Rwanda na Comoros cyane cyane bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi. Mbere yo gushyira umukono ku masezerano wakurikiranywe n’intumwa zo ku mpande zombi, abo bayobozi babanje kugira ibiganiro byabereye mu muhezo.

Comoros ni Igihugu kigizwe n’uruhurirane rw’ibirwa ari na yo mpamvu cyitwa Ubumwe bwa Comoros, kikaba ari kimwe mu bihugu biherereye mu Nyanja y’u Buhinde mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Afurika.

Umurwa Mukuru w’icyo gihugu giherereye mu Majyaruguru y’umuhora wa Mozambique mu Nyanja y’u Buhinde witwa Moroni ni wo mujyi munini cyane kurusha iyindi kigizwe n’ibirwa bitatu binini ndetse n’utundi turwa dutoya twinshi cyane.

Ni cyo gihugu cyonyine cyiganjemo Abarabu giherereye mu gice cy’Amajyepfo y’Isi, aho idini yiganje muri icyo gihugu ari iy’Abayisilamu. Comoros yabonye ubwigenge taliki ya 6 Nyakanga 1975, ikaba ari kimwe mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umuryango w’Ubutwererane bwa Kiyisilamu, ndetse na Komisiyo Ishinzwe Inyanja y’u Buhinde.

Muri iki gihugu havugwa indimi eshatu ari zo   Chi Comori, Igifaransa (French) n’Icyarabu (Arabic).

Kimwe mu birwa byinshi byegeranye kitabarizwa mu Birwa bya Comoros ni icyitwa Mayotte cyasinye cyangwa kurekurwa n’ubukoloni bw’u Bufaransa mu 1974, kuva icyo gihe kugeza magingo aya kikaba kitaremerwa na Guverinoma ya Comoros nka kimwe mu birwa bigize igihugu. Ibyo bituma Mayotte ikomeza kuyoborwa n’u Bufaransa nk’Intara yabwo iri mu mahanga.

Comoros ni cyo gihugu cya kane cy’Afurika gifite ubuso buto cyane, abaturage bacyo bakaba babarirwa mu 850,886 nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu 2019. Amateka agaragaza ko Ibirwa bya Comoros byatuwe bwa mbere n’abimukira baturutse muri Autralia, abavuga Igiswahili, abavuga ururimi rwa Bantu baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma iza kwigarurirwa n’abacuruzi b’Abarabu.

Kuva u Bufaransa bwahereza iki gihugu ubwigenge, bivugwa ko muri iki gihugu hamaze gukorwa cyangwa kugeragezwa kudeta zisaga 20 aho zimwe zasigaga abari Abakuru b’Igihugu bambuwe ubuzima.

Bitewe n’ibyo bibazo by’urudaca mu bya Politiki, iki gihugu cyagiye gihura n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’icyuho gikabije hagati y’abakire n’abakene ari na cyo cyatumye kiza ku mwanya mubi mu bijyanye n’ubushakashatsi ku iterambere rya muntu.

Mu mwaka wa 2008, hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage babarizwaga munsi y’umurongo w’ubukene, aho impuzandengo y’ibibatunga ibarirwa munsi y’idolari 1.25 ku munsi.

Ikirwa cya Mayotte cyanze kurekura u Bukoloni bw’u Bufaransa, kuri ubu ni cyo kirangwamo uburumbuke bwo ku rwgo rwo hejuru ndetse usanga abaturage benshi bo muri Comoros bimukirayo mu rwego rwo gushaka imibereho.

Gusa ku rundi ruhande, iki gihugu gikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kuzahura ubukungu, imibereho myiza n’izindi nzego zituma kirushaho kwigobotora amateka mabi, ari na yo mpamvu giteganya kungukira byinshi ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kwishakamo ibisubizo.

Iki gihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kuzahura uburezi noo kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kwegurira abikorera bimwe mu bigo byari ibya Leta, kunoza inzego z’ubuzima, kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, guteza imbere ubukerarugendo no kugabanya ikigero cy’ubukene kikiri hejuru.  

Kuva mu 2022, Comoros yagiye yohereza intumwa zitandukanye, kuko taliki 20 Kanama 2022, Minisitiri w’Ubuhinzi, Uburobyi, Ubukorikori n’Ubukerarugendo, Houmed Msaidie wari n’intumwa yihariye ya Perezida Azali Assouman, yagiriye uruzinduko mu Rwanda agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 16, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE