Bwiza ntiyemeranya na Fayzo ku cyamukuye mu mushinga w’indirimbo ye

Bwiza ntiyemeranya na Fayzo ku cyamukuye mu mushinga w’indirimbo ye

Umuhanzikazi Bwiza Emerance ntahuza na Producer Fayzo Pro ku mpamvu yakuye Fayzo mu mushinga wo gukora ku ndirimbo ye nshya yise Best Friend yafatanyije na The Ben.

Uyu muhanzi aherutse kubazwa impamvu umushinga w’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye “Best Friend” watangiye uzakorwaho na Fayzo Pro avuga ko yifuje ko bazana John Alaerts kubera ko afite ubuhanga mu guhanga udushya.

Ibi yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi, anavuga ko iri mu ziri kuri Album ye nshya.

Yagize ati: “Nifuje John Alart kubera ko agira ubuhanga mu guhanga udushya, sinavuga ko arusha Fayzo ariko namushimye kurusha Fayzo, ni nayo mpamvu nasabye ko bamuzana agatangira agakora inyandiko izayobora ifatwa ry’amashusho ( Script), ngira Imana nsanga adafite indi mishinga myinshi nuko yaje.”

Nubwo Bwiza avuga ibi ariko, si ko Fayzo we abivuga kuko avuga ko yasanze ibyari bikubiye mu nyandiko yagombaga gukoreshwa mu gufata amashusho (Script) yasanze biciriritse yikura muri uwo mushinga nkuko abisobanura.

Ati: “Nakoze Script yayo barayikunda ariko ntekereza ko byatewe n’umwanya muke wa Ben kubera arimo gutegura igitaramo azakora mu minsi iri mbere, ariko nyuma hazamo ikibazo cy’uko bampaye script njye ntashaka, mbona biri hasi y’ibyo ntekereza biba ngombwa ko nikura mu mushinga.”

Fayzo avuga ko umwanzuro yafashe ntaho  uhuriye n’abavuga ko byaba byaratewe n’uko akorana n’abahanzi bo muri 1:55 am, kuko ngo Bruce Melodie asanzwe amukorera, Kennysol byarenze gukorana ubu ni inshuti ye, mu gihe Uhujimfura  Claude umujyanama wa  Bwiza mu by’umuziki we biganye.

Bwiza avuga ko indirimbo ‘BestFriend’ iri kuri Alubumu ye nshya, amaze kuyikoraho nibura nka 60 % by’uruhare rwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Habana

Amashusho ari hasi kbsa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  2. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  3. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  4. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  5. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14