Bwa mbere Bayer Leverkusen yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Budage

Bwa mbere Bayer Leverkusen yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Budage

Ikipe ya Bayer Leverkusen yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Budage ku nshuro ya mbere, habura imikino itanu, nyuma yo gutsinda Werder Bremen ibitego 5-0 kuri iki Cyumweru.

Ikipe y’Umutoza Xabi Alonso yatangiye ibyishimo byayo hakiri kare, ku munota wa 25 ubwo Victor Boniface yafunguraga amazamu kuri penaliti.

Nyuma y’iminota 15 y’igice cya kabiri, Granit Xhaka yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti yatereye muri metero nka 25 mbere y’uko Florian Wirtz atsinda ibitego bitatu ku munota wa 68, uwa 83 n’uwa 90.

Iyi ntsinzi yatumye Leverkusen igira amanota 79, irusha Bayern Munich amanota 16 mu gihe hasigaye imikino itanu muri Bundesliga.

Igikombe Bayer Leverkusen yegukanye cyashyize iherezo ku bwami bwa Bayern Munich yegukanye ibikombe 11 yikurikiranya.

Iyi kipe itaratsindwa muri uyu mwaka w’imikino, iracyari muri Europa League ndetse no mu Gikombe cy’u Budage.

Ubwo Xabi Alonso yatangiraga gutoza Leverkusen mu Ukwakira 2022, yari mu munsi y’umurongo utukura, none nyuma y’amezi 18 yayihesheje Bundesliga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42