Burna Boy yasobanuye icyamuteye gukubita umufana wamusanze ku rubyiniro

Burna Boy yasobanuye icyamuteye gukubita umufana wamusanze ku rubyiniro

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeriya Burna Boy yasobanuye icyamuteye imyitwarire yo gukubita no kwirukana umufana  wamusanze ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyo gusoza umwaka cyitwa Greater Lagos.

Ni igitaramo Lagos Countdown concert cyabaye mu ijoro ry’itariki 31 Ukuboza 2024, mu rwego rwo gufasha abatuye uwo mujyi kwinjira mu 2025 bizihiwe.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Burna Boy yafashe umwanya asobanura icyamuteye gukubita no kwirukana umufana wari umusanze ku rubyiniro.

Yanditse ati: “Byari igitaramo kitari cyanyishyuye, nagombaga kuririmba nibura iminota 10, ndirimba hafi isaha yose. Abantu bose bazi amategeko yanjye ku bijyanye n’uko badakwiye kunsanga ku rubyiniro mu gihe ndimo kuririmba.”

Yongeraho ati: “Ngira uburwayi bwa PTSD, ntabwo ari byiza ko usimbukira ku rubyiniro mu gihe ndimo kuririmba kuko ntabwo njya nshobora kubyihanganira, nagize ibihe byankomereye muri ririya joro, sinabikoranye urwango nabitewe n’uburwayi mfite, mbifurije umwaka w’ibyishimo wa 2025, ndabakunda mwese.”

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho nyuma y’uko ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo gisoza umwaka cyabereye i Lagos yashushubikanye umufana wari usimbukiye ku rubyiniro agiye kumuhobera aho kumwishimira Burna Boy akamusunika nabi akamwirukana ibyasaga nk’aho yari agiye kumukubita.

Nyuma yo kwirukana uyu mufana ku rubyiniro Burna Boy nawe yahise ava ku rubyiniro ubona afite umujinya udasanzwe.

Umuntu ufite uburwayi bwa Post- traumatic disorder (PTSD) arangwa no kunanirwa kwitwara neza mu bihe by’igitutu cyangwa mu gihe ahuye n’ibyo atishimiye, hamwe n’igihe ahuye n’ibimuteye guhangayika.

Amazina bwite ya Burna Boy ni Damini Ebunoluwa Ogulu MFR.

Burna Boy avuga ko afite uburwayi akaba ari yo mpamvu yakubise umufana wamusanze ku rubyiniro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14