Burkina Faso: Abasivili 15 biciwe mu misa

Burkina Faso: Abasivili 15 biciwe mu misa

Abasivili 15 bishwe abandi babiri barakomereka ubwo bari mu misa mu Majyaruguru ya Burkina Faso nkuko byatangajwe n’ubuyobozi.

Ku Cyumweru ni bwo iyo Kiliziya yagabweho igitero cy’iterabwoba nkuko France 24 yabitangaje.

Umukuru  wa diyosezi ya Dori, Jean-Pierre Sawadogo, yagize ati: “Igitero cy’iterabwoba cyabaye mu Mududugudu wa Essakane ku wa 25 Gashyantare cyaguyemo inzirakarengane zari mu misa”.

Yatangarije AFP ko umubare w’agateganyo w’abahitanywe na cyo ari 15 mu gihe babiri bakomeretse.

Sawadogo yasabye ko igihugu cyagira amahoro n’umutekano.

Iki ni ikindi gitero cy’iterabwoba cyibasiye amatorero ya gikirisitu, mu gihe igiheruka cyashimutiwemo abapadiri.

Burkina Faso yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba ndetse inyeshyamba zigendera ku matwara ya kiyisilamu zahasesekaye guhera mu mwaka 2015.

Bitewe no kuba Guverinoma yarananiwe guhosha amakimbirane yagiye arangwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi bugafatwa n’igisirikare, ndetse abagera ku 20 000 bahitanywe n’ibitero mu gihe abasaga miliyoni ebyiri bavanywe mu byabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 20:21
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14