Burkina Faso: Abagera kuri 200 baguye mu gitero cyagabwe mu mujyi rwagati 

Burkina Faso: Abagera kuri 200 baguye mu gitero cyagabwe mu mujyi rwagati 

Umutwe witwaje intwaro wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) ufitanye isano na al-Qaeda, wavuze ko ari wo nyirabayazana w’igitero cyagabwe muri Brkina Faso rwagati cyahitanye abantu bagera kuri 200 gikomeretsa abandi 140.

Ni igitero cyagabwe ku wa Gatandatu mu Karere ka Barsalogho, aho 

abarwanyi barashe ku matsinda y’abantu bacuraga imyobo ngo kuko ingabo za Burkina Faso zamenye ku wa gatanu ko igitero kigiye kugabwa maze zihamagarira abaturage gucukura imyobo yakwifashishwa mu bwirinzi.

Gusa  igitero kikigabwa abasirikare benshi bahise baburirwa irengero, maze abagabye igitero bafata intwaro zabo n’imbangukiragutabara ya gisirikare.

Raporo yaturutse  i Dakar, muri Senegali, yabonywe n’ikinyamakuru  Al Jazeera yerekana ko JNIM yashyize ahagaragara amashusho ateye ubwoba nyuma y’igitero.

Burkina Faso yahagaritse umubano n’ibihugu byo mu Burengerazuba nk’u Bufaransa, Amerika ndetse n’ibindi byavugaga ko byagize uruhare mu gufasha abashinzwe umutekano muri iki gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Imitwe yitwaje intwaro yahitanye abantu ibihumbi ndetse ituma abagera kuri miliyoni zirenga ebyiri muri Burkina Faso bava mu byabo mu myaka irenga icumi.

Raporo iheruka y’ikigo gishinzwe impunzi cya Norwegian yashyize  Burkina Faso ku isonga mu bihugu bifite impunzi nyinshi byirengagijwe.

Yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2023 abarenga 8.400 bapfuye ndetse uwo mubare wakubye kabiri ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14