Burera: Inzego z’Umutekano mu Majyaruguru zateye ibiti

Burera: Inzego z’Umutekano mu Majyaruguru zateye ibiti

Uyu munsi, Inzego z’Umutekano  zigizwe n’Ingabo z’u Rwanda (Diviziyo ya 2), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, zakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Bisiga, Umurenge wa Gashoro, Akarere ka Burera. Hatewe ibiti by’avoka bisaga ibihumbi icumi.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Nyakubahwa Mugabowagahunde Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Mukamana Solina.

Mu ijambo rye, Guverineri yashimiye cyane abaturage n’inzego z’umutekano ku ruhare bagize muri iki gikorwa, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kurengera ibidukikije. 

Yanashimye imikoranire myiza iri hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, ndetse anashimira uhagarariye ICF (International Crane Foundation) watanze imbuto z’ibiti byatewe.

Brig Gen Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, yasabye abaturage gufata neza ibiti byatewe kugira ngo bizakure neza. 

Yavuze ko inzego z’umutekano zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa cyanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano mu Ntara y’ Amajyaruguru, barimo ACP Edmond Kalisa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara (RPC), na Lt Col Charles Kamali, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42