Burera: Cyanika babangamiwe n’abajura biba amatungo n’abapfumura inzu

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 30, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kwibasira aka gace, aho abajura bibasira amatungo yabo ndetse bakajyana no gupfumura inzu, bigatuma bumva umutekano wabo utameze neza.

Basaba inzego zishinzwe umutekano gukurikirana iki kibazo kimaze amezi atandatu gikura umutuzo mu baturage.

Abo baturage bavuga ko ubujura bwatangiye buhoro buhoro, ariko bukagenda bugera ku rwego rwo hejuru, ku buryo amatungo yibwa agahita ajyanywa mu gihugu cya Uganda agurishwa ku buryo bworoshye, ayandi akabagirwa mu ngo.

Umwe mu baturage wo mu Kagari ka Karangara, ahazwi nka Santere ya Rwibikonde, yagize ati: “Hano dufite ikibazo gikomeye cy’ubujura bwibasiye amatungo y’ingeri zose, yaba amatungo magufi cyangwa amaremare. Hari abajura bajya kuyakura mu rwuri ku manywa y’ihangu, abandi bakaza nijoro bakayashimuta.”

 Ati: “Hari inka ziherutse gufatirwa muri Uganda ziragarurwa, ariko ikibazo kiracyakomeye kuko hari n’abakiliya baba bategereje ayo matungo i Gisoro.”

Undi muturage we yagize ati: “Ubujura buraturembeje. Basigaye bapfumura inzu, bagatwara ibintu byose byarimo. Baherutse gupfumura inzu y’umuturanyi bamwiba imashini n’ibindi bikoresho byose yari afite. Ubu ntitugisinzira uko bikwiye, turara dukanuye.”

Akomeza agira ati: “Hirya no hino mu Isibo twumva abaturage batera induru batabaza ko bibasiwe n’ibisambo. Bigeze aho bamwe muri twe twahisemo kurarana n’amatungo mu nzu zacu kugira ngo tuyakize.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika buvuga ko ikibazo cy’ubujura bwibasiye abaturage cyamenyekanye, bwagihagurukiye, hari bamwe bamaze gufatwa, ndetse hakaba hari n’amatungo yafatiwe muri Uganda akagarurirwa ba nyirayo.

Sebagabo Prince, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, yagize ati: “Kuri ubu turimo kugenda tubihashya. Ubushize twafashe bamwe mu bakekwa n’ubwo igatsiko k’amabandi kaba ari kanini. Nko mu minsi yashize, ahagana saa munani z’ijoro, twafatanye abantu ihene enye. Hari n’inka yafatiwe muri Uganda igarurirwa nyirayo.”

Abaturage bavuga ko abajura bakunze kwitwaza ibyuma n’ibisongo, bikaba bituma nta muturage ushobora gutinyuka gusohoka mu nzu ngo abarwanye.

Basaba ko ubuyobozi bwakaza amarondo y’umwuga, kuko ngo ari bumwe mu buryo bwizewe bushobora gufasha guhashya ibyo bisambo bibatesha umutuzo.

Bamwe bahitamo kuraza amatungo yabo mu nzu mu bice bya Cyanika
Abiba amatungo magufi ngo bayabagira mu ngo, andi akambuka umupaka ajya Gisoro
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 30, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE